Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Bamwe mu bakuze bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko gufungisha umukwe ari amahano ko iyo umwana yatewe inda ababyeyi bicara hamwe bakabicoca nk’umuryango, hanyuma bakabana dipolome ye ikaba umugabo n’abana be.
Abo ku Nkombo bavuga ibi, mu gihe icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha ku Nkombo abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera kubera kubicoca mu miryango.
Abangavu batewe inda z’imburagihe mu Murenge wa Nkombo bavuga ko babayeho mu buzima bubi, nyuma yo guterwa inda n’abagabo babaruta ubuzima bwababanye ihurizo ndetse n’amashuri barayasezeye.
Hari uwavuze ko akimara guterwa inda ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza umuryango we wahuye n’uw’umuhungu wamuteye inda, bumvikana ko azamufasha kurera umwana, ariko ntihigeze habaho kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ngo arenganurwe, yemwe ngo abe yanasubizwa mu ishuri nyuma yo kubyara.
Yagize ati “Bakimara kumenya ko ntwite bambajije uwanteye inda, mubabwiye bahuye n’umuryango we barumvikana banzura ko nzaguma mu rugo, ariko byagizwe ibanga ku buryo ubuyobozi butabimenye, hirindwa ko yafungwa.”
Akomeza agira ati “Nahise ndeka ishuri, bikaba byarangizeho ingaruka zikomeye kuko mbaho bingoye cyane, nkoze imirimo y’ingufu kandi nari mfite intumbero yo kuzaba muganga.”
Uwitwa Mukamunana utuye mu Mudugudu wa Nyankumbira, Akagali ka Bugarura yabwiye Umuringanews ducyesha iyi nkuru ko yasambanyijwe aterwa inda afite imyaka 18 uyimuteye afite 23, ababyeyi babo barahura banzura ko umuhungu atwara umukobwa bakabana, ava mu ishuri atyo ahinduka umugore.
Yemeje ko ihohoterwa yakorewe rikagirwa ibanga ryamwiciye ubuzima cyane ko byatumye ava mu ishuri atararangiza, dore ko ubu amaze kubyarira kabiri iwabo, abana batagira aho babarizwa. Yanemeje ko ibi byatumye ata icyizere cy’ubuzima ndetse akibaza iherezo rye n’abana be.
Ati “Yamaze kungeza mu rugo rwe arantoteza, amfata nabi, nkubitwa buri munsi, ambwira ko atankunda, yanzanye yirinda gufungwa ko ariko andambiwe. Yaje kunyirukana, ubu nasubiye iwacu. Kubera ko ntigeze mbona amahirwe yo gukomeza kwiga ngo nitunge, ubu ntacyo nimariye.”
- Advertisement -
Umukecuru Bananawe Matilida w’imyaka 71, utuye mu Murenge wa Nkombo, we nk’umuntu usheshe akanguhe, yemeje ko mu muco wabo wo ku Nkombo gufungisha umukwe kizira, ko iyo umwana yatewe inda ababyeyi bicarana hamwe bakabicoca nk’umuryango, hanyuma abana bakabana, dipolome ye ikaba umugabo n’abana be, ko kwiga biba bitagifite umumaro.
Yagize ati “Kera n’uwabaga afite imyaka 15, apfa kuba yabyara akanamenya kwita k’umugabo twaramushyingiraga hatitawe ku mashuri, hashingiwe ku bwumvikane bw’umuryango. Rero ntiwabona umwana w’umuturanyi yateye uwawe inda ngo umucire urubanza rwa pilato, umufungishe”.
Uyu mukecuru witwa Bananawe yashimangiye ko gufungisha umukwe kizira ko imiryango igomba kwicara igahura igacoca ikibazo aho gufungisha umukwe.
Hari abandi babyeyi bashimangiye ko iyo umukobwa yatinyutse akaryamana n’umusore aba yamaze kuba umugore, ikiba kigomba gukorwa nta kindi ni ukubabanisha, nawe akajya kubaka urugo rwe.
Bati “Naho kujya kurega ni ukwiteranya n’imiryango kandi ababa barakoze amakosa bahari bagomba kwirengera ingaruka zayo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwizeyimana Perpetue avuga ko iki kibazo cyo gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure mu murenge wa Nkombo ari nk’umuco.
Avuga ko ku Nkombo hagaragara ikibazo cy’imyumvire iri hasi ndetse n’ubushobozi buke butuma ababyeyi bahora bajya gupagasa, bakazinduka ndetse bagataha bwije, bityo ntibabone umwanya wo kuganiriza abana babo no kubakurikirana ngo bamenye uko imyitwarire yabo ihagaze.
Uwizeyimana avuga kandi ko ku Nkombo hagaragara ikindi kibazo cyo guhishira.
Ati “Ku Nkombo hari ikibazo cya ceceka mu gihe haba habayeho gutera inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Njye ubwanjye namenye ibibazo 2 byabayeho by’ihohoterwa, habaho guhanahana amakuru barafungwa, ariko abana batewe inda bo ubwabo bahawe amafaranga, barangije bajya kubafunguza bavuga ko habayeho kwibeshya ko atari bo babateye inda, ko ababikoze ari abakongomani ndetse batabazi.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibyaha byo gusambanya abana inzego zitandukanye zigisha ababyeyi ko bakwiye kumenya abantu bari kumwe mu rugo, bakamenya abana babo bakabagira inshuti, kandi bakabaganiriza ku mpinduka zigenda zibabaho uko bakura.
Hari kandi no gukangurira abantu ko ari ngombwa kwihutira kujyana umwana cyangwa umwangavu wasambanyijwe ku ivuriro (Isange one stop center), kuko iyo agejejwe kwa muganga byihuse hari imiti ahabwa ikaba yamurinda kwandura indwara zishobora kwandurira muri uko gusambanywa, agahabwa n’imiti imurinda kuba yatwara inda.
Ikindi ni uguhabwa ubutabera byihuse, kuko iyo uwasambanyijwe agajejwe kwa muganga vuba bishoboka bifasha mu kwegeranya ibimenyetso bikenerwa mu nkiko.
Kuwa 28 Nzeli 2021, RIB yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka 2021, bakiriye ibirego by’abasambanyije abana bigera ku 3872.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW