Shampiyona y’imikino y’abakozi yemerewe gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yemereye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi [ARPST] gusubukura amarushanwa, nyuma y’imyaka hafi ibiri badakina kubera icyorezo cya COVID-19.

Imikino y’Abakozi yemerewe gusubukurwa

Nk’uko byagenze mu yindi mikino yose, muri Werurwe, 2020 amarushanwa y’abakozi mu Bigo bya Leta n’ibyigenga, yarahagaze ndetse amakipe yagombaga gusohokera u Rwanda ntabwo yigeze abikora kuko ayo marushanwa atabaye.

Nyuma yo gucisha make kwa COVID-19 mu Rwanda, imikino itandukanye yagiye yemererwa gusubukurwa mu byiciro.

Amarushanwa yari agezweho, ni ay’abakozi ba Leta n’ay’ibigo byigenga.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], amarushanwa y’abakozi yongeye kwemererwa gusubukura.

Ibaruwa igira iti “Mbandikiye mbasaba gufungura imikino mu byiciro, mukora irushanwa rito rihuza amakipe make kugira ngo hagende harebwa uko iyubahirizwa ry’amabwiriza rikorwa, bityo hazarebwe uko n’ibindi bifungurwa.“

Muri Mutarama 2020, Rwandair FC yari yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze 2-1 ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire, NISR, mu Bigo bya Leta by’abakozi bari hejuru y’ijana.

Mu Bigo by’abigenga, ikipe y’umupira w’amaguru ya Volcano FC yari yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze Equity FC ku mukino wa nyuma.

Rwandair FC, NISR FC na Volcano FC, nizo zagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yagombaga kubera mu Bugeleki ariko imikino ntiayabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Mu nama iheruka kuba muri Nzeri 2021 yahuje abayobozi b’Ibigo bya Leta n’iby’abigenga n’abayobozi ba ARPST, hemejwe ko amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga umwaka ushize, ari yo n’ubundi azasohokera Igihugu i Alger muri Algeria mu kwezi kw’Ukuboza 2021.

RBA FC iri mu makipe y’Ibigo bya Leta bikina amarushanwa y’abakozi

UMUSEKE.RW