U Rwanda rwakiriye inkingo 398,000 zo mu bwoko bwa Pfizer zitanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze mu bufatanye bwo gusaranganya inkingo za za Covid-19 mu bihugu buzwi nka Covax.
Ni inkingo zageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, 2021 zakirwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bari kumwe n’abayobozi ba Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
U Rwanda rukomeje gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19 mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba abatuye igihugu 60% bazaba bakingiwe muri Kamena 2022.
Izi nkingo zirahita zitangira gutangwa mu Turere two mu Ntara zose z’igihugu kuko Umujyi wa Kigali wamaze gukingirwa ku kigero gishimishiije.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Theo Principe Uwayo nyuma yo kwakira izi nkingo Covid-19, yavuze ko zije gufasha gukingira Abanyarwanda benshi cyane mu Ntara aho zihita zijyanwa.
Yagize ati “Ni inkingo zizadufasha gukomeza kugera ku Banyarwanda benshi tubakingira cyane cyane mu Ntara nyuma yo gukingira mu Mujyi wa Kigali.”
Theo Principe Uwayo yavuze ko izi nkingo zije muri gahunda ya Covax, Ati “Tumaze kwakira izigera kuri miliyoni eshatu muri iyi gahunda ari zo zadufashije gukingira muri Kigali. Gahunda ni ugukingira mu Ntara kugira ngo turebe ko twabasha guhashya iki cyorezo dukingira Abanyarwanda benshi.”
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré avuga ko mu byatumye baha izi nkingo u Rwanda harimo umubano mwiza w’ibihugu byombi ndetse n’umuhate mu gukingira Abanyarwanda benshi kandi vuba.
Ati “U Bufaransa bufasha u Rwanda kuko ruri kwitwara neza mu bikorwa byo gukingira, mu Mujyi wa Kigali bamaze gukingira abantu bafite hejuru y’imyaka 18 barenga 90%. Tuzi ko iyo duhaye u Rwanda inkunga y’inkingo zihita zikoreshwa kandi neza, ruri mu bihugu 10 bya mbere bibona inkingo zitanzwe n’u Bufaransa.
- Advertisement -
Ibi bigaragaza ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ariko nanone bigaragaza ko inkingo zikenewe ku Isi hose kugira ngo abaturage bakingirwe kuko niyo nzira yonyine yo gutsinda iki cyorezo.’’
Kubera itangwa ry’inkingo ku baturarwanda kugeza ubu icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda kimaze kugabanya umurego kuko ijanisha kubandura rigeze kuri 0.4% mu minsi irindwi ishije nk’uko imibare ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 27 Ukwkira 2021, ibigaragaza.
Kugeza ubu mu Rwanda, abantu bangana na 3,735,581 bamaze gukingirwa Covid-19 bahabwa doze imwe, naho abandi 1,942,368 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW