Ubu si DASSO yirukankanye “umuzunguzayi” ahubwo iramufasha kubaho atekanye

webmaster webmaster

Kicukiro: Ku wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, mu gikorwa ngarukamwaka urwego rwa Dasso muri Kicukiro rwashyikirije umuturage inzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, rwishyurira ishuri abana bahoze mu buzererezi ndetse runatanga igishoro ku bagore 20 bahoze mu buzunguzayi byose bifite agaciro ka miliyoni 4, 500, 000frw.

Abagize urwego rwa DASSO, baha inzu umuturage utishoboye witwa Bihoyiki Judith

Hakunze kumvikana amakimbirane hagati y’abaturage n’abakozi b’uru rwego, ndetse hari naho abaturage babateraga amabuye, ubu si cyo kivugwa, muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari (ubuzunguzayi) no gufasha ababukora kubureka, abagize urwego rwa DASSO bahaye igishoro abagore 20 bacururizaga ahatemewe (ku mihanda) banabaha aho gucururiza hajyanye n’igihe mu isoko rishya rya Kicukiro Centre, aho buri  Mugore yahawe 50, 000Frw.

Mu buhamya Umuseke wahawe n’umwe mu baturage baremewe na Dasso, Uwamahoro Hadidja yavuze ko mbere bakiri mu muhanda babonaga urwego rwa Dasso nk’abanzi babo.

Ati “Twirukaga tutazi iyo tujya pe, n’umuntu wavuga Dasso tukumva twatora amabuye kuko iyo umuntu agiye mu muhanda aba yabaye nk’ikihebe, ariko Dasso zatugiriye inama zidufungura mu mutwe itugirira neza uyu munsi turashimira Dasso by’intangarugero.

Uwamahoro Hadidja avuga ko igituma batava mu muhanda harimo n’imyumvire mibi dore ko yari amaze imyaka itandatu akora ubuzunguzayi mu muhanda ahangana na Dasso.

Nyirangezahayo Marie Odette we amaze imyaka itatu ari umuzunguzayi, yavuze ko yishimye kuba Urwego rwa DASSO rwabatekerejeho rukabaha igishoro ndetse bakabaha n’aho gukorera.

Yagize ati “DASSO zatwirukankanaga, ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro, tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mu kajagari, nta muntu ubu uzongera kunyirukankana anziza kuzunguza mu muhanda.

DASSO yahaye inkunga ya Frw 50, 000 abari mu buzunguzayi ngo bongere igishoro bajye gukorera mu isoko

Muri gahunda yo kwita ku batishoboye no kubashakira icumbi, abagize uru rwego batashye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw, bubakiye umuturage utishoboye witwa Bihoyiki Judith wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

Bamuhaye ibyo ku mutunga mu mezi abiri, banamuha ibikoresho byo mu nzu birimo ibyombo, intebe, ibitanda, ibiryamirwa n’ibindi.

- Advertisement -

Muri gahunda yo guca ubuzererezi no gufasha imiryango kubaho itekanye, abagize uru rwego bahaye abana 44 ibikoresho by’ishuri (ibikapu, amakayi, umwambaro w’ishuri…) nyuma yo kubakura ku mihanda bakabasubiza mu miryango yabo ubu bakaba barasubiye mu ishuri.

Niragire Samuel umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro,  yavuze ko abagize uru rwego bazakomeza gukorana neza n’abaturage babagezaho ibikorwa biteza imbere ubuzima n’imibereho yabo.

Ati “Turasaba abaturage bose gufatanya na DASSO mu gucunga umutekano no mu iterambere kuko dushyize hamwe ndetse tugafashwa n’izindi nzego tuzarandura burundu ibyo bibazo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

Niragire yakomeje avuga ko  kandi avuga ko we na bagenzi be bicara bagakusanya amafaranga yo kuzaremera umuntu, aho hari amafaranga buri wese yiyemeza gushyira ku ruhande, akazakusanyirizwa hamwe n’aya bagenzi be yagwira bakareba icyo bafasha abatishoboye.

Mu ijambo rye muri ibi bikorwa, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro Murenzi M. Donatien yashimye abagize uru rwego ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bifasha abaturage, yanasabye kandi abahawe igishoro gukora bakiteza imbere bagafasha n’abandi kureka ubucuruzi bw’akajagari.

Abari abazunguzayi bavuga ko gukorera mu isoko bibaha ituze no kutongera kugongana na DASSO
Iyo nzu abagize urwego rwa DASSO muri Kicukiro bayubakiye umuturage utishoboye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW