Umukobwa yamaze iminsi 4 muri “lodge” abura ubwishyu agwatiriza ibirango bya Polisi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye, ivuga ko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10, Ukwakira 2021 yafashe umukobwa wiyitaga Umupolisi nyuma yo kumara iminsi muri lodge akabura amafaranga yo kwishyura icumbi akagwatiriza ibirango bya Polisi yari afite.

Umukobwa yavugaga ko Bank ahemberwamo yagize ikibazo cya Internet

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko ahagana saa yine (10h00 a.m) Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwo mukobwa witwa Umurerwa w’imyaka 36, afatanwa umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda (T-Shirt) n’ikirango cy’ipeti (Pips) rya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).

Polisi ivuga ko umurerwa yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi ari bubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uriya muntu agafatwa.

Yagize ati ”Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari Frw 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari Umupolisi, ko  muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azanye n’ayo mafaranga.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amacyenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere  ka Huye baza kureba uwo muntu. Polisi ihageze yamubajije neza uwo ari we n’aho akorera avuga ko abeshya atari Umupolisi.

SP Kanamugire yagize ati ”Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n’umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy’Umupolisi w’inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisikazi ndetse yiyemeza  kugwatiriza  ikirango yari afite.”

Umurerwa Mushimiyimana Agnes avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n’iwabo bahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko.

- Advertisement -

Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka ariko ni ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.

Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza.

Uriya mukobwa ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 n’itatu no gutanga

ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda iri hagati ya Frw 300.000 na Frw 500.000, igihe yaba ahamijwe n’Urukiko ibyaha akurikiranyweho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW