Uwimana Jean de Dieu wamaze gufata izina ry’ubuhanzi rya Jado Kelly yinjiye mu muziki nk’umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yinjiranye indirimbo yise “Tuza” ihumuriza abantu kugira ngo basubizwemo imbaraga.
Mu kiganiro na UMUSEKE Jado Kelly utuye mu gihugu cy’Ubufaransa wamaze kwinjira mu muziki nk’umuhanzi mushya, yavuze ko yakunze umuziki kuva mu buto bwe.
Ati “Nakuze nkunda umuziki wo kuramya, Natangiriye muri Zion Temple i Rubavu ishami rya Nyamyumba, kuwa 13 Ukwakira 2007 nyuma yo kubatizwa kwanjye kugeza ubu ndirimbira Imana ahantu hose, mvuga Imana mpamya ibikorwa by’Imana bihambaye.”
Kuwa 23 Ukwakira 2021, Jado Kelly yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Tuza” yasohokanye n’amashusho yayo.
Ni indirimbo asobanura nk’impano mwuka wera yatanze mu gihe nk’iki kugira ngo ubwoko bw’Imana, abantu b’Imana bongere basubizwemo ibyiringiro byo kunesha.
Ati “Ni indirimbo ivuga gukomera kw’Imana, uko imiraba yaba myinshi mu buzima, uko imisozi yaba miremire,ibyago,amakuba,ibihombo bitandukanye by’ubuzima, Imana yacu, Yesu Intare yo mu muryango wa Yuda byose ibirusha amaboko.”
Usibye kuba umuhanzi, Jado Kelly asanzwe ari umuramyi uyobora gahunda zo kuramya no guhimbazaImana mu Itorero rya Zion Temple i Bruxelles, uyu murimo yanawukoze mui Zion Temple i Rubavu, avuga ko iyi ndirimbo yashyize hanze yatangiye kuyandika mu mwaka wa 2018, yakomotse ku bihe yagiye anyuramo bikomeye.
Ati “Hanyuma rero muri ibi bihe bya Covid-19, nari ndryamye ntagira gutekereza ku bihe byashize ku buzima bwanjye ntekereza no ku bihe bikomereye abatuye isi yose muri rusange.”
Avuga ko n’ubwo ibihe bya Covid-19 bitoroheye Itorero muri rusange ariko Urusengero rw’umutima kuri benshi rwakomeje kwatsa umuriro ku gicaniro kuko gusenga no kuramya Imana bitahagaze.
- Advertisement -
Ati “Muri ibi bihe ubonako abantu banyotewe Imana, bakeneye Imana mu buzima bwabo cyane.”
Jado Kelly avuga ko yifuza ko umuhamagaro we ugera kure binyuze mu gukora cyane agashyira hanze imizingo myinshi iriho ibihangano byubahisha Imana, byubaka imitima y’abantu muri sosiyete kandi akabikora iminsi yose y’ubuzima bwe.
Ati“Ndifuza kubana n’Imana, nifuza ko abantu bakitanga bagakunda Imana n’umutima wabo wose,ubwenge n’imbaraga ndetse n’ubutunzi bagakunda gufashwa no kubana n’umwuka wera kuko niho hava isoko ibyo imitima y’abantu bakeneye mu bihe bya buri munsi.”
Yashimiye abamufashije kugira ngo iyi ndirimbo yise “Tuza” igere hanze harimo, Gate Sounds wayikoze mu buryo bw’amajwi n’Umurundi uzwi ku izina rya JP Classic watunganyije amashusho yayo.
Reba amashusho y’indirimbo Tuza ya Jado Kelly
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW