Umutoza wa Rugende asaba FERWAFA kwita ku misifurire yo mu Cyiciro cya Kabiri

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’umukino wa ¼ muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri warangiye Rugende FC itsindiwe i Ngoma 1-0 na Etoile de l’Est FC, Muhire Hassan ahamya ko abasifuzi ari bo batamye ikipe ye itsindwa.

Muhire Hassan utoza Rugende FC, yatabaje FERWAFA kubera imisifurire mibi yo mu Cyiciro cya Kabiri

Ntabwo ari ubwa mbere havugwa imisifurire mibi mu Cyiciro cya Kabiri, ariko bikaba bibi cyane iyo bageze mu mikino yo gukuranamo ya ¼.

Uko imyaka yicuma, ni na ko iyi misifurire bamwe bahamya ko igenda irushaho kuzamba kuko abasifura babogamye batajya babibazwa n’uwo ari we wese.

Muhire Hassan utoza Rugende FC, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kugerageza gukurikirana abasifuzi bitwara nabi nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe na Etoile de l’Est FC 1-0.

Aganira n’Abanyamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza yavuze ko yasifuriwe nabi mu buryo bugaragara.

Ati “Byasaba ko na FERWAFA yatugoboka ikaturemera, igashaka umusifuzi usifura araramye adafite ibintu byo kubogama kuko ibyo mbonye aha ngaha birababaje cyane.”

Uyu mutoza uvuga ko kubera urukundo akunda umupira w’amaguru ageregeza kwigomwa umwanya we akawuha abakinnyi atoza, ahamya ko umupira w’u Rwanda ukirimo umwanda mwinshi wo gukuramo.

Akomeza asaba ko umupira wabera mu kibuga aho kubera ahandi. Yakomeje avuga ko gutsindwa na Etoile de l’Est FC byatewe n’umusifuzi wo hagati witwa Musoni Henry.

- Advertisement -

Kwikoma abasifuzi byakunze no kumvikana muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Mu gihe uyu mutoza avuga ibi, Umunyamabanga Mukuru wa Etoile de l’Est FC, Elia Byukusenge aganira na Radio-Rwanda na we yavuze ko Etoile de l’Est yibwe kuko hari igitego cyayo kinjiye mu izamu umusifuzi aracyanga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/amakipe-azesurana-muri-1-2-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-rwanda-yamenyekanye.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW