Amerika yaburiye abaturage bayo bari muri Ethiopia kwitegura kuhava vuba

webmaster webmaster

Amerika yasabye abaturage bayo baba muri Ethiopia kwitonda muri ibi bihe umutekano utameze neza bakirinda ingendo zo hanze y’umurwa mu kuru Addis Ababa, ndetse yabasabye kwitegura kuva muri icyo gihugu.

Ambasade ya America muri Ethiopia yasabye abaturage ba US kwitonda

Mu Ntara za Amhara, Afar, Tigray n’ahandi hari ibibazo by’umutekano muke ari na yo mpamvu Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za yasohoye itangazo riburira abaturage.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ku wa Kabiri yavuze ko igihugu kigiye mu bihe bidasanzwe ndetse asaba abatuye Addis Ababa kuba maso bakarwana ku mujyi wabo kubera ubwoba bw’uko inyeshyamba za TPLF zisumira kuhafata.

Mu butumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Ethiopia buburira Abanyamerika bari yo kwitegura kuba bahava.

Ubutumwa bugira buti “Abakozi ba Ambasade ntibemerewe gukora ingendo hanze ya Addis Ababa, turasaba abaturage ba Amerika bategura ingendo muri Ethiopia kwitonda, n’abahasanzwe turabasaba kwitegura kuhava mu maguru mashya.”

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batuye muri Ethiopia n’abahafite imiryango basabwe kwihutira kubandikisha hakoreshejwe uburyo bashyiriweho, bagatanga imyirondoro yabo, nimero z’impapuro z’inzira (Passport) naho baherereye n’uburyo bwitumanaho.

Kugeza ubu muri Ethiopia imirwano y’inyeshyamba za TPLF imaze kurenga Tigray yadukiriye ibice bya Amhara inyeshyamba zivuga ko zifite intego yo gufata umurwa Mukuru, Addis Ababa.

Abatuye Addis Ababa basabwe kwandikisha intwaro batunze kandi bakitegura kurwanya inyeshyamba za TPLF (Tigray Peoples Liberation Front) ziherutse kwigarurira imijyi ibiri mu birometero 400 uvuye Addis Ababa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW