Bruce Melodie agiye gusohora indirimbo y’amateka

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ka Bruce Melodie, yateguje abantu ko hagiye gusohoka indirimbo izakura urujijo kuri benshi baketse ko yakoze ubukwe mu ibanga, kubera amafoto aherutse kujya hanze yamugaragazaga ari gusezerana.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ka Bruce Melodie

Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bikorwa bya muzika, yari aherutse kuvugwaho inkuru kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye imyambaro y’urwererane ari gusezerana n’umugore.

Gusa bamwe baje gutahura ko ayo mafoto ari amwe mu agize amashuso y’indirimbo nshya ari gutegura.

Aya mafoto yari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri bishize, yagaragazaga Bruce Melodie yambaye ikoti ryererana ndetse n’umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya yari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho.

Kuri Twitter ye, Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo igaragaramo ariya mafoto ko igiye kujya hanze.

Bruce Melodie yatangaje ko iyi ndirimbo yitwa Mutuale yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo.

Ati “Mutuale ya Nel Ngabo afatanyije na Igitangaza [Bruce Melodie nk’uko akunze kwiyita] icyiza ni uko mwakwitegura.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW