Emery Bayisenge yasubiye mu ikipe yakiniye muri Bangladesh

webmaster webmaster

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Emery Bayisenge yasubiye mu ikipe ya Saif SC yo muri Bangladesh yigeze gukinira, aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ya Saif SC yo muri Bangladesh

Uyu myugariro ubu wa Saif SC yo muri Bangladesh, yari amaze umwaka ari umukinnyi wa AS Kigali yinjiyemo muri Nzeri 2020 akayifasha kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter ye, Emery Bayisenge yishimiye gusubira muri iyi kipe ya Saif SC.

Ati “Indi ntangiro n’ubundi buzima mu ikipe imwe kandi na nimero nahoranye. Ntewe ishema no kongera kuba umwe mu bakinnyi ba Saif SC.”

Emery  Bayisenge ubwo yajyaga muri AS Kigali yari agifite amasezerano muri Saif SC ariko kuko shampiyona yo muri Bangladesh yari imaze guhagarikwa icyo gihe igomba gutangira muri Gicurasi 2021, yahisemo kumutiza AS Kigali.

Emery Bayisenge wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, mu gihe cy’umwaka yari amaze muri AS Kigali yanayifashije mu mikino ya CAF Confederations Cup nubwo ubu iyi kipe yamaze gusezererwa.

Yakinnye kandi mu makipe y’Abarabu atandukanye aho muri 2016 ubwo yavaga muri APR FC yahise yerekeza muri KAC Kenitra muri Maroc na yo ntiyayitindamo kuko muri 2017 yahise yerekeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2.

Muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria amasezerano y’umwaka umwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW