Perezida Ndayishimiye yatangiye uruzinduko rw’iminsi 5 muri UAE

webmaster webmaster

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangiye uruzinduko rw’iminsi itanu muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, aho yitabiriye ibikorwa by’imurika gurisha ku rwego rw’isi rizabera i Dubai.

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yinjiraga indege yamujyanye i Dubai

Kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, hari amafoto ya Perezida Evariste Ndayishimiye ari ku kibuga cy’indege asezera ku bategetsi bo mu Burundi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ugushyingo byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye n’umufasha we Angeline Ndayishimiye bagiye mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Mw’itangazo ryashyizweho umukono na Hon Evelyne Butoyi, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu rivuga ko Perezida Ndayishimiye azitabira “Dubai Expo 2020” ihuriza hamwe ibihugu bitandukanye ku isi.

Perezida Ndayishimiye Evariste akomeje kugirira ingendo hanze y’igihugu zikomeje gushaka amaboko no gutsura, gushimangira no gutsura umubano hagati y’Uburundi n’ibindi bihugu.

Byitezwe ko Perezida Ndayishimiye n’itsinda ryamuherekeje bazahura n’Abarundi batuye i Dubai ndetse n’abandi bashoramari mu rwego rwo kugira ngo bashore imari mu Burundi.

Perzida Ndayishimiye Evariste asezera abategetsi b’Uburundi ku kibuga cy’indege i Bujumbura.

 

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@ Ntare Rushatsi House Twitter

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW