EPISODE 20: Superstar yungutse igitekerezo gishya cyafasha Mugenzi gucuruza, ese arakemera?

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Mugenzi yari yarakaye cyane kubera gutenguhwa n’uwo musore gusa akirebana na Superstar mu maso, yumvise ari nkaho uko bisa kose uwo musore yari afiite impamvu cyane ko Mugenzi na we yumvaga ko Superstar ari umuntu uhora ahuze kandi ukunda akazi ke no kwita ku bantu bagana ibikorwa bye. Ubwo Mugenzi yahise abwira superstar ati:

“Ngaho injira tuvuge kuri ibyo unzaniye kandi tunoze n’ibitaranozwa.”

Ubwo baragiye baricara batangira kuganira ni uko ikibazo cya mbere Mugenzi yabajije Superstar kwari ukumusobanurira impamvu ejo hashize bagiye gusinyana amasezerano akamubwira ko adashaka akazi ke. Superstar yarabanje aratuza yirinda guhubuka muri we ni uko aravuga ati:

“Nyakubahwa mbere na mbere mumbabarire ko natumye muntakariza icyizere. Gusa ubanza ahari ari uko mfite byinshi byo kwitaho nkaba narafashe izindi nshingano. Ariko muri make, ejo sinashakaga gusobanura ko ntakorana namwe, ahubwo nashakaga kukwereka uburyo twakorana kandi namwe bitabagoye cyangwa ngo bibahende.”

Mugenzi – “None musore tukabikora gute?”

Superstar – “Icyo nashakaga kubabwira ni uko aho kugira ngo njyewe nkubere umukozi uhembwa umushahara ku gihe runaka, ahubwo wakwemera kugirana amasezerano y’ubufatanye na STAR CONSULTANCY”

Mugenzi – “Hm.. none se ni gute bitaba bihenze? Mbwira mu magambo arambuye ndakumva.”

- Advertisement -

Superstar – “Kuko n’ubundi ikintu nashakaga kukubwira gishya wazana mu bucuruzi bwawe, kugira ngo buyobokwe n’abakiliya bose bakenera ibicuruzwa ufite, cyari kuzaba gikorwa kandi kigashyirwa mu bikorwa na Star consultancy gusa bigakorerwa ibikorwa byawe. Rero nagira ngo njyewe mve ku kazi ko kuba umukozi ahubwo nibande kuri icyo kintu cyane ko akazi ko kwamamaza igicuruzwa cyawe ari cyo nari kuzaba nshinzwe. Rero umushahara wanjye uvuyeho byaba umutwaro muto kuri wowe nkahemberwa ibikorwa na company yanjye gusa.”

Mugenzi –“Hm uravuga noneho ko company yawe n’ubundi izajya ikora nk’ibyo wowe wari kuzakora uri umukozi?”

Superstar “Yego. Gusa itandukaniro rihari ni uko, njyewe gukora nk’umukozi wawe nari kujya nifashisha ibyo ufite kandi mu buryo bwawe, ariko ninkora nka company nzabikora mu buryo bwanjye aribwo buryo bushya nkwizeza ko bizongera umusaruro mbumbe wa Mugenzi Electronics kandi nishyireho umutwaro w’uko bigomba kuba ntitaye ku cyo byansaba cyose.”

Mugenzi yarabanje ariyumviraaa, nuko ahita abwira Superstar;

Mugenzi – “Ubundi se ni yihe mpamvu uburyo bwawe twabukoresha hano, burusha iki ubusanzweho ku buryo nabuha ikibanza mu bikorwa byanjye.”

Superstar yahise yumva asa nk’ubuze icyo avuga abanza gutekereza akanya gato yirebesha muri terefone ni uko yeguka avuga ati:

“Erega ubundi nyakubahwa, ntacyo wowe waba uhomba, kuko ubwo buri mu maboko yanjye, butagize umusaruro ntacyo byagutwara kandi bugize umusaruro twabyungukiraho twese. Impamvu mvuga ibyo, ni uko nanjye nta kintu nzabona ntungutse. Bizaba binsaba gukora cyane kugira ngo mpembwe mu nyungu yazanywe nubwo buryo nashyizeho. Reka tuvuge ko njyewe ngiye kukuremera abaguzi bashya utari usanganywe kandi nkajya mpembwa ku nyungu gusa yazanywe n’abo bakiliya bankomokaho. None urahomba iki nyakubahwa mu gihe ntaho bizaba bihuriye n’imikorere yawe isanzwe cyangwa ngo bikwambure abakiriya bari basanzweho?”

Mugenzi yahise yumva atsinzwe n’amagambo ya Superstar nuko atekereje neza yumva wa mugani ntacyo ahomba uretse kwicara akarebera uko bikorwa.

Mugenzi –“Ariko se ubwo buryo ni ubuhe kandi uzabikora gute?”

Superstar –“Reka mvuge ko uburyo nzabikoramo ari ibanga ry’akazi. Gusa icyo nakubwira nuko, ibikorwa bitamenyekanye mu bantu ntabwo biyobokwa, kimwe nk’uko ibicuruzwa bitamamajwe ntabwo bigurwa n’umubare munini. Abantu twibwira ko kwamamaza ibicuruzwa byacu bikorwa neza iyo binyuze ku maradio, amatelevison, ibinyamakuru byandika, cyangwa imbuga nkoranyambaga ariho bimenyekana, gusa twirengagiza ko ukwo kwamamaza nka 60% by’abantu bakwima agaciro. Reka mvuge ko nguze television hano ya Flat screen, nimbwira inshuti yanjye ko hano hari television nziza, nzongeraho n’amagambo yo kuyimukundisha kandi na we azaba areba iyanjye nka gihamya. Nshobora no gutuma agura atanabiteganyaga. Ibaze noneho nabwira mugenzi we na we, ibaze noneho nihaba hari agahimbazamushyi kuri abo bantu mu gihe bahererekanye amakuru!”

Mugenzi yarumvise arumirwa ahita avuga ko umusore arimo arota, yumva agize amatsiko adasanzwe yo kubona ukuntu bikorwa. Yahise abwira Superstar ati,

Mugenzi –“Ahaaa musore cyakoze reka nizere ibyo uvuga, none se utwo duhimbazamushyi tuzava heee??”

Superstar “Iryo ni ibanga ry’akazi, ahubwo hari icyo nshaka kukwisabira akazi nkagatangira nyuma y’iminsi ibiri kandi tugasinyana amasezerano uyu munsi. Nshaka ngo umpe ibihumbi 500. Gusa aya mafaranga ntabwo ari imbanziriza cyangwa igihembo, ni ayo kugura ibikoresho wazakomeza no gukoresha nyuma y’iminsi 22 mu gihe nzaba ntahari. Kugira ngo unyizere wenda, ntuyampe mu biganza ahubwo ibyo byose byangombwa bikenerwa ndabikubwira abe ari wowe ubigura kandi unabitegure njyewe murakurikiza uko nagiye mbipanga nta n’akadomo musimbutse.”

Mugenzi –“Hm none se ninshora ayo mafaranga agahomba? Kuki se wowe utabyikorera?”

Superstar – “Nkuko nabikubwiye Star Consultancy ntabwo twigira cyangwa ngo dukore iminshinga y’abandi. Ahubwo tuba nk’abajyanama mu gutera imbere kw’imishinga y’abandi ariko ntacyo duhinduyeho. Ntugire ikibazo cyo guhomba ayo mafanga kuko azaba ari mu bikoresho byawe byakongera bikagurishwa kandi burya gukorana bingana kwizerana”

Ubwo bahise bagenda basinyana amasezerano y’uko superstar azajya afata 50% ku nyungu y’abakiriya bashya bazanywe na we, indi 50% igatwarwa na Mugenzi. Gusa Superstar yabitekerejeho yumva hashobora kubaho impamvu ituma ibintu bitagenda neza ahita avuga ko azaha Mugenzi andi 10% abikwa kugira ngo azazahure imbogamizi z’ibihombo bishobora kuza. Superstar yahise ataha mu rugo ajya kunoza umugambi gusa asanga nta muntu uhari. Yahise ahita afata inzira ashaka ahantu hatuje ajya kwicara agenda ndetse afite n’ikaramu.

Ubwo mu masezerano hariho ko igikorwa gitangira nyuma y’iminsi ibiri, nuko amaze gupanga ibyo apanga arihuta ajya kureba wa musore ukora amakashe nuko  amusaba ko amukorera flyers (udupapuro duto twamamaza) twinshi cyane kandi kuri buri flyer handitseho numero ikaranga n’amagambo avuga ati,

“Hinduka umufatanyabikorwa w’iduka Mugenzi electronics, uhaha bimwe mu bicuruzwa bye kandi uhembwa ibikoresho wahashye, gura uhabwe inyongera y’ibyo waguze. Biroroshye kandi birasobanutse wowe sura Mugenzi Electronics usobanurirwe birambuye. Zana aka gapapuro ukitwaje kuko niyo ticket yawe yo kuba umufatanyabikorwa.”

Yahise ashyiraho amerekezo n’ibiranga Mugenzi Electronics byose. Uwo musore yagahaye design nziza ibereye ijisho arangije asohora twinshi cyane. Superstar yahise ashaka abana bane agenda abagabanya twa dupapuro, nuko babiri abohereza Nyabugogo, undi amwohereza Remera undi amurekera mu Mujyi, buri mwana amuhemba Frw 1000 arenzaho Frw 500 ya ticket arangije arababwira ati,

“Ndabizeraho umuhate n’ubufatanye kandi n’ubunyangamugayo. Nimugende muri za gare mwinjire mu modoka mbere y’uko ajyamo abantu, mujye muhatereka agapapuro kamwe ku myanya ibiri. Nibyo gusa. Mutware igihumbi munagitegesheho muraza mbongere 500 y’igikorwa.”

Superstar icyo yagombaga gukora ni amasengesho ndetse no kugira icyizere. Byose yari yatekereje uko byagenda gusa mu mutima akavuga ati:

“Mana bizagende uko ushaka, ndabizi ko ubikunze no mu minsi itanu naba mbonye amafaranga yo gufunguza Papa binyuze muri uyu mushinga nawe uraza kunononsora ubwawe. Kuko ndi umuntu kandi nkwizera, nzi ko byose ubigenza neza ku bwo kwiyubahisha.”

Yizeraga ko basi ku muntu wese uri bwemere gusoma ako kantu kugeza karangiye, azanyura kuri Mugenzi Electronics akareba ibihabera niyo atagura gusa akazahasanga Superstar ahicaye mu imurikagurisha rizaba ryubatswe na Mugenzi hari Superstar uri gusobanura byose.

Superstar akiri aho yahise abona numero atazi iramuhamagaye:

Uwo muntu –“Mukomere, ni Jacky. Ese ko ngushaka wareka tugahura nonaha?”

Superstar yahise amwemerera nuko ari mu nzira ajyayo aba yakiriye indi telephone, mu kureba neza abona ni wa mukobwa yafashije gukodesha ubwiherero nuko amufata vuba;

Superstar “Mukomere cyane! Ese byaratunganye?”

Uwo mukobwa – “Ni ukuri byagenze neza kurusha uko nabikekaga, ndabashimiye Imana ibahe umugisha gusa nyuma ya byose nagiraga ngo mbasabe mureke duhure mbashimire by’umwihariko.”

Ibaze: Ese Superstar arakora iki? Uyu mukobwa se ashaka kumushimira mu buhe buryo? Jacky se we amushakira iki? Ese azamenya ko Liliane amwihishamo?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 21

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW