FERWAFA yasubije APR FC ko umukino wayo na Rayon Sports utazasubikwa

webmaster webmaster

Ikipe ya APR FC yakiriye ibaruwa iyisaba kwitegura imikino ifite harimo n’uwa Rayon Sports yari yanditse isaba ko wasubikwa.

APR FC

Ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo, 2021 ikipe ya APR FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA iyisaba ko umukino wayo na Rayon Sports usubikwa ikitegura umukino Nyafurika ifitanye na RS Berkane yo muri Maroc.

ARR FC na Rayon Sports bifitanye umukino ku wa 23 Ugushyingo, 2021, nyuma y’iminsi itanu, tariki 28 Ugushyingo, 2021 APR FC igakina na RS Berkane.

Igisubizo cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo, 2021, FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC, ivuga butemewe.

FERWAFA iti “Tubandikiye kugira ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi mufite yo kwitegura Caf Confederations Cup mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki 28 Ugushyingo, 2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW