Ihagarikwa rya Stade Umuganda rikomeje guteza impaka hagati ya FERWAFA n’amakipe y’i Rubavu

webmaster webmaster

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ya Rutsiro FC, Etincelles FC na Rutsiro Fc ko imikino yazo y’umunsi wa gatatu wa shampiyona zagombaga gukinira kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu yasubitswe.

                                     Imikino ya shampiyona yagombaga gukinirwa kuri sitade Umuganda yasubitswe

Mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa 18 Ugushyingo  2021, yandikiwe aya makipe ya Etincelles FC, Marine FC na Rutsiro FC, yose yamenyeshejwe ko imikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagabo PNL 2021-2022 yagombaga kubera kuri sitade Umuganda isubitswe.

Muri iyo baruwa FERWAFA yagize iti “Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko imikino ya Primus National Leauge 2021/2022 yari iteganyijwe kuri sitade umuganda isubitswe. Igihe izasubukurirwa muzakimenyeshwa.”

Ariya makipe atatu yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda,Kuwa 15 Ugushyingo 2021 yari  yandikiye Minisiteri ya Siporo ayisaba gusaba FERWAFA, kwisubiraho ku cyemezo yayifatiye Nyuma y’uko Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda risabye ko aya makipe yaba yamaze kwerekana ikibuga azakiriraho imikino ya shampiyona bitarenze tariki ya 17 Ukwakira 2021.

Umunsi umwe nyuma yo guhagarika stade Umuganda, babinyujije mu karere ka Rubavu, aya makipe yanditse ibaruwa yashyikirije MINISIPORTS ayisaba gusaba FERWAFA kwisubiraho.

Kuwa 15 Ugushyingoo nibwo Marine Fc, Rutsiro  Fc na Etincelles Fc zishyize hamwe zandikira Akarere ka Rubavu zisaba ko zakorerwa ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bakaba babareka bagakomeza kwakirira imikino yabo kuri stade Umuganda , aya makipe yavugaga ko iyi Stade nubwo hari bimwe mubice byayo byangiritse ariko ikibuga kitangiritse ndetse nibyumba 2 abakinnyi bambariramo bikaba ari bizima.

Muri iyi baruwa bari banavuze ko naho abafana bicara hatangiritse nubwo imikino aya makipe aheruka kwakirira kuri iyi stade nta bafana bari bemerewe kuyireba.

Ibaruwa aya makipe yandikiye Minisiteri ya Siporo, avuga ko ubusabe bwabo bwirengagijwe nkana

Mbere yo guhagarika iyi Stade Minisiteri ya Siporo yari yasohoye urutonde rwa Stade 17 zemerewe kwakira imikino y’imbere mu gihugu no kwakira abafana , Stade Umuganda yagaragaye kuri uru rutonde ariko Minisiteri ivugako ari iby’agateganyo ko bizemezwa neza nyuma yisuzuma rizakorwa n’impuguke.

Amakipe ya Marine, Rutsiro na Etincellse yandikiye akarere ka Rubavu agasaba ko kabakorera ubuvugizi bwo kwakirira imikino yayo ya shampiyona kuri Stade Umuganda kubera ko batabona amikoro yo kwakirira ku yandi ma Stade.

- Advertisement -

Nyuma y’uko aya makipe yandikiye aka Karere nako kahise gakora ubuvugizi kandikira Minisiteri ya Siporo, bayisaba ko yasaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ko ryakomorera aya makipe kugira ngo biyafashe mu mikino ya shampiyona.

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu byo bagendeyeho basubika iyi mikino, harimo ibaruwa bandikiwe na Minisiteri ya Siporo ku wa 29 Ukwakira ibamenyeshako sitade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Ikindi bakurikije ni ibaruwa nanone bandikiye aya makipe bayasaba kumenyesha niba yiteguye gutanga ikibuga azajya yakiriraho imikino yayo ya shampiyona. Gusa ngo aya makie yose ku wa 17 Ugushyingo yasubije FERWAFA yavuze ko nta bushobozi afite bwo kujya kwakirira imikino ahandi hatari kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ikubutse mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi umwaka utaha wa 2022, Shampiyona ikaba irasubukurwa kuri uyu wa Kane, tariki 18 Ugushyingo 2021.

Ikipe ya Marine Fc yagombaga kwakira Mukura kuri uyu wa gatanu mugihe Etincelles Fc yari kwakira APR FC ariko iyi mikino yose ntikibereye kuri stade Umuganda.

Nubwo imikino y’aya makipe yasubitswe, yo afatanyije n’Akarere ka Rubavu byagaragaje ko icyemezo cya Minisiteri ya Siporo batanyuzwe nacyo kuko nubwo Sitade Umuganda yangijwe n’ibiza yabasha gukinirwaho.

Imikino ibiri ibanza ya shampiyona ikaba yari yakiniwe kuri iyi sitade nubwo abafana batari bemewe, urugero ni umukino Rutsiro FC yanganyirijemo na Rayon Sports ibitego 2-2, ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

N’ubwo yahawe taliki ntarengwa, nta cyizere cy’uko bahindura ikibuga bitewe n’uko mbere yo kwemererwa kugikiniraho batanze ibisabwa bakemererwa na nyuma y’umutingiro Akarere ka Rubavu gafite mu nshingano Stade Umuganda kakaba kavuga ko nta kibazo namba cyabuza ko amakipe akinira kuri iyi Stade yasubika imikino.

Ibaruwa yandikiwe amakipe yakirira imikino yayo i Rubavu kur sitade Umuganda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW