Gasabo/Gatsata: Umumotari yavuye mu mukono we agonga umunyegare

Mu Murenge wa Gatsata mu muhanda Kigali-Gatanu ahazwi nko ku Cyerekezo ku magaraje habereye impanuka aho umumotari yagonganye n’igare ahita agwa igihumure amera nk’uri muri koma kugeza ubwo yajyanwaga kwa muganga.

Ababonye impanuka iba bemeza ko motari yataye umukono yagenderagamo asanga umunyegare ibumoso aramugonga

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 21 Ugushyingo 2021, ahagana saa kumi n’ebyri n’iminota mirongo itanu (6:50pm), nibwo umumotari wavaga Karuruma Gatsata yerekeza Nyabugogo yagonganye n’igare ryaturukaga Nyabugogo.

Ubwo motari n’umunyegare bagonganaga uwari utwaye moto yahise yitura hasi agwa igihumure asa n’ugiye muri koma kuko imbangukiragutabara yarinze imutwara kwa muganga atabasha kumva cyangwa ngo avuge, ni mu gihe uwari utwaye igare we ntacyo yabaye mu buryo bugaragarira amaso.

Iyi moto yagonze iri gare ntabwo yigeze yangirika bikabije, gusa igare ryo ryahise ryangirika kuko ipine y’inyuma ari naho ryagonzwe yangiritse ku buryo bugaragara, isa n’iyizingazinze ku buryo nta nkingi n’imwe yasigaye ari nzima, gusa n’ibindi bice byaryo byangiritse.

Umwe mu bari aho impanuka yabereye yavuze ko motari ari we wari mu makosa kuko yasagariye umunyegare mu mukono we.

Yagize ati “Motari agonze umunyegare maze ahita yitura hasi, motari agwa muri koma. Abamotari rwose batwara nabi cyane, ubanza yari yanasinze, ubu se wowe ntubibona ko ari we ufite amakosa, ibaze kuva ku ruhande rw’iburyo yagenderagamo akaza kugonga umunyegare wagenderaga ibumoso bw’umuhanda.”

Ubwo iyi mpanuka yabaga, nta minota myinshi yatambutse kugira ngo Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bahagere.

Imbagukiragutaba na yo yahise ihagera mu kanya katarambiranye maze itwara motari wari wamaze gusa n’uwagiye muri koma kwa muganga kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW