Hakizimana Darius ariyamamaza ku mwanya w’Umujyanama rusange mu Karere ka Rubavu

Hakizimana Darius ni umugabo wubatse, afite imyaka 35 y’amavuko, yize Kaminuza,  afite impamyabushobozi mu ishami ry’Amategeko rusange (general law), n’indi mu bijyanye n’ubukemurampaka (conflict resolution), akanagira indi ihanitse mu bijyanye n’Amategeko ku mitungo kamere (Natural resources law).

Afite ubunararibonye mu miyoborere aho yagiye ayobora muri Kaminuza nka Vice Recteur ushinzwe imiyoborere (Vice Rector for administration) ndetse akaba yaragiye yigisha muri Kaminuza zitandukanye, anakora mu bigo bishinzwe ubushakashatsi.

Agira ati “Ku bunararibonye mfite, mfite n’ubushake, no gukunda igihungu, muramutse mungiriye icyizere mukantora ku Mujyanama rusange w’Akarere ka Rubavu ndabizeza ko twazafatanya namwe muri gahunda zose z’iterambere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Rubavu ndetse n’Abanyarwanda bose.”

 

Imigabo n’imigambi:

  • Gushyigikira gahunda za Leta mu iterambere ry’abaturage
  • Kwimakaza ubutabera, no kudaheza
  • Gukorana n’urubyiruko tubashishikariza kwitabira gahunda za Leta no kwihangira imirimo, cyane cyane ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
  • Gushyigikira politike za Leta muri gahunda y’iterambere
  • Gufatanya na bagenzi bange mu gusigasira ibyagezweho byose
  • Kurwanya umuntu wese ushaka gusenya ibyagezweho dukomereza ku kivi bagenzi bacu batubanjirije bagezeho no gushyira mu bikorwa imishinga yose ijyanye n’iterambere ry’Akarere kacu.
  • Guhanga udushya no kwesa imihigo.

Tora Bwana Hakizimana Darius turusheho gukorera hamwe, duteze imbere imibereho myiza y’abaturage, dusigasire ibyagezweho, ubutabera, ikoranabuhanga, urubyiruko imbere, uburinganire no gushyigikira abari n’abategarugori.

end

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW