Ibisasu byaturikiye i Kampala hafi y’Inteko Ishinga Amategeko no ku Biro bya Polisi

webmaster webmaster

*Amakuru aravuga ko abantu 6 bahasize ubuzima barimo Abapolisi 2
*Abadepite basabwe kutajya mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko

Igisasu cya mbere cyaturikiye mu gace kazwi cyane nk’ahantu hahariwe ubusugire bw’itegeko nshinga, nyuma gato ikindi giturikira hafi y’Inteko Ishinga Amategeko mu nzu nini yitwa Jubilee Insurance Building, ni naho Ibiro Bikuru by’Urwego rugenzura Leta (Inspector General of Government offices in Uganda) rukorera.

Amashusho agaragaza umusore uhetse igikapu agenda yagera ahari imodoka nyinshi akituritsa

Nyuma y’ibi bitero, Umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yahagaritse imirimo y’Inteko, asaba Abadepite kuguma mu ngo zabo.

Amakuru avuga ko ibi bisasu byaturitse mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Ugushyingo, 2021 byahitanye abantu 6 harimo Abapolisi 2.

Gusa Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko abiyahuzi batatu bapfuye nyuma yo kwiturikirizaho ibisasu ndetse binahitana abanda bantu babiri, abagera kuri 33 barakomereka.

Adolf Mwesige wasomye itangazo ryasohowe n’Inteko ishinga Amategeko, yavuze ko Abadepite bagomba gutegereza ubundi butumwa bahabwa.

Nyuma ya biriya bisasu byaturitse, Abayobozi bakuru mu nzego za Polisi n’iza gisirikare basuye aho byaturikiye, bakaba barimo ushinzwe kurwanya iterabwoba AIGP Abbas Byakagaba, ukuriye ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Abel Kandiho n’ushinzwe ibikorwa bya Polisi, AIGP Edward Ochom.

Polisi ya Uganda yasomye itangazo kuri ibi bitero byabaye, Umuvugizi wayo, Fred Enanga yavuze ko Kampala, yatirikiyemo ibisasu bibiri, kimwe saa 10:03 a.m ikindi saa 10:06 a.m.

Yavuze ko amashusho ya camera yerekana umugabo yitirikirizaho igisasu agahita apfa ako kanya.

- Advertisement -

Ati “Abandi bantu babiri bishwe n’igisasu cyaturikiye hafi y’ahakorera Polisi.

Fred Enanga avuga ko abiyahuzi bafashwe na camera bari kuri moto biyoberanyije n’abatwara abagenzi kuri moto bazwi nka Boda Boda, abo na bon go biturikirijeho ibisasu hafi y’Inteko Ishinga Amategeko bahita bapfa.

Ati “Ubutasi bwacu bugaragaza ko abakora ibi ari imitwe y’iterabwoba y’imbere mu gihugu ifitanye isano n’Umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces).”

Iyi ADF yayogoje Uburasirazuba bwa DR.Congo cyane ahitwa Beni, kandi abarwanyi bawo bavuga ko bagendera ku matwara ya Islam.

Fred Enanga yavuze ko Polisi igiye gukaza ingamba zikumira ibindi bitero. Ati “Turabasaba kuba maso kugira ngo duhangane n’iki kibazo.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cyugarije ubuzima bw’abatuye Uganda bose, kandi umwanzi turamuzi. Mureke dufatanye kurwanya iki kibazo.”

Hashize iminsi mike umurwa Mukuru wa Uganda wibasiwe n’ibindi bitero nk’ibi by’iterabwoba.

Igisasu cya mbere cyaturikiye hafi y’Inteko ishinga Amategeko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW