Niyonzima Seif yagaragaye mu mashusho abyinisha inkumi – Yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu

webmaster webmaster

* Ferwafa iramushinja imyitwarire mibi mu ikipe y’igihugu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ kugeza igihe kitazwi kubera inmyitwarire mibi.

Niyonzima Olivier Seif bagenzi be bagiye ku kibuga cy’indege batari kumwe na we

Kuri Twitter, FERWAFA yavuze ko yahagaritse uyu mukinnyi ukinira AS Kigali, ndetse wanatsinze igitego mu mukino bavuyemo muri Kenya warangiye Kenya iwutsinze 2-1.

Itangazo rivuga ko “FERWAFA imenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”

B&B FM-Umwezi kimwe mu bitangazamakuru bikurikirana iby’imikino, kivuga ko Seif Niyonzima ataraye kuri Hotel y’Amavubi i Nairobi.

Amakuru B&B FM-Umwezi ikesha ikipe y’igihugu ngo ni uko Niyonzima Seif ikipe yarinze iva kuri Hotel we adahari, ndetse bagenzi be batazi aho Niyonzima Seif ari.

Ngo abakinnyi bari bihanangirijwe ko bibujijwe kuva kuri Hotel nyuma yo gutsindwa na Kenya.

Umukinnyi Niyonzima Olivier Seif nyuma yo guhagarikwa mu ikipe y’igihugu hagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari mu rubyiniro n’abakobwa basake kandi bishimye.

Gusa FERWAFA yo ntiyatangaje imyitarire idahwitse umukinnyi Seif yagaragaje, na Seif ubwe ntabwo yigeze atangaza icyo ari cyo cyose ku cyemezo yafatiwe.

- Advertisement -

Si ubwa mbere Seif avuzweho imyitwarire mibi kuko no mu Gushyingo, 2020 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ntiyatoranyijwe mu bakinnyi bagomba kujyana n’Amavubi muri iki gihugu, ahita igira umujinya ahatiriza gusohoka muri hoteli barimo ya La Palisse mu gicuku mu gihe bagombaga kugenda mu gitondo, amakuru avuga ko yaje kwandika asaba imbabazi.

Ndetse n’ikipe ya APR FC yigeze gutangaza ko yamwirukanye kubera imyitwarire idahwitse.

Seif ni we watsinze igitego cy’Amavubi ku mukino wa Kenya
Amashusho agaragaramo Seif ari kumw en’inkumi 3 bari mu bihe byiza nubwo ikipe y’Igihugu yatsinzwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW