Impaka za KNC na CP Kabera kuri camera n’ibyapa zabaye ‘hit’ ku mbuga nkoranyambaga

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali abatwara abantu kuri moto n’imodoka n’abafite ibinyabiziga byabo bwite bakomeje kumvikana binubira uburyo bandikirwa amande yo kwica amategeko y’umuhanda harimo no kutubahiriza ibyapa bigena umuvuduko ntarengwa.

Rwabuze gica hagati ya KNC na CP Kabera ku byapa na camera zandikira amande abatwara ibinyabiziga mu muhanda

Impaka zizibukwa igihe cyose kuri iki kibazo zazamuwe n’abavuga ko camera za Polisi zibandikira amande ya Frw 25,000 zibashinja kurenza umuvuduko wa 40 km/h ndetse na 30km/ h.

Byabaye ibindi ubwo Radio TV/One yitabazaga Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera Live, maze ahamya ko muri Kigali nta makosa aba mu kwandikira abatwara ibinyabiziga ko baba barengeje umuvuduko ntarengwa ugenwe aho hantu bandikiwe bageze.

Ibisobanuro bya CP John Bosco Kabera byazamuye impaka ndende Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, wari wahamagaye CP Kabera mu kiganiro Rirarashe, ku kibazo kigira kiti “Abantu bakomeje kwibaza ku kibazo cya camera zo ku muhanda n’ibyapa, kuko ibyapa bigaragaza umuvuduko wa 60 km/h ariko abashoferi bakandikirwa kurenza umuvuduko wa kilometero 40 km/h, ibi bintu bihuzwa bite?”

CP Kabera yasabye KNC kwigisha abantu itegeko aho kuyobya abantu, ati “Niba utangiye ntiwigishe abaturage itegeko icyo riteganya n’uko rimeze, urimo kuyobya abaturage.”

KNC na we ahita amusubiza ko adakwiye kumushinja kuyobya abaturage ko ahubwo we akwiye kwishinja kubwira abantu ko badakwiye kurenza umuvuduko wa 40 km/h.

KNC yagize ati “Afande, Afande, uranshinja kuyobya abaturage wowe wakwishinje kubwira abantu ko badakwiye kurenza umuvuduko wa Km 40 mu Mujyi wa Kigali. Wowe ubwawe warivugiye hano muri iki kiganiro ko nta muntu n’umwe wemerewe kurenza umuvuduko wa 40 km/h none akaba ari cyo kibaho gihari.”

CP John Bosco Kabera yahise asaba KNC guhaguruka akajya kwirebera ibyo byapa ari ku mubaza, yongeraho ko ubwe yivugiye ko yasanze ari ibya 60 km/h.

KNC yahise amubaza uburyo bandikira umuntu umuvuduko wo kwirengagiza ibyapa, maze ku byapa bya 60 km/h bakamwandikira umuvuduko wa 45km/h.

- Advertisement -

CP Kabera ati “Ibyo sibyo.”

CP Kabera yakomeje asaba KNC kuzana abo bantu bandikiwe batyo, ati “Ariko abo bantu bandikiwe na bande, bari he? Bazane. Ubashyire kuri Radio/TV1 tuze tubirebe nurangiza ubitangaze.”

Umuvugizi wa Polis y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yahise asaba ko bakwiye kujya basomera abantu itegeko, maze arabashimira.

CP Kabera yahise avuga ko abantu bandikiwe kubahamagara bitamushobokera kuko agiye muri sitidiyo z’ikindi gitangazamakuru, birangira nta mwanzuro kuri iki kibazo.

Nyuma yo kugira icyo avuga kuri iki kibazo mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1, CP Kabera yakomereje mu kiganiro Zinduka kuri Radio 10, gusa naho yumvikanye avuga ko abantu barenganyijwe baza hanze z’iyo Radio bakamutegereza bakaganira arangije ikiganiro.

Amakuru ahari ni uko abamotari bahise babyumva vuba ku bwinshi bajya kuri Radio, gusa Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ntabwo yemeye kubavugisha kubera izindi nshingano yari agiyemo.

Ijwi ririmo izi mpaka za KNC na CP Kabera bumwe mu butumwa bwiriwe buhererekanya ku mbuga nkoranyambaga.

 

Ikibazo kiri he?

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko Isi yihaye kugabanya imfu zikomoka ku mpanuka bri mwaka muri gahunda y’Iterambere rirambye (SDGs), akavuga ko ibyo bitagezweho.

CP Kabera avuga ko ikibazo kiri ku kuba abantu batwara ibinyabiziga batitaye ku byapa byashyizweho n’umuvuduko biteganya, bagashaka ko Polisi ariyo izajya ibarebera buri cyapa.

Ati “Ikibazo kiri ku kuba abantu bumva ko Polisi yababera ijisho kuri buri cyapa aho kiri n’uko giteye….Ntabwo ari byo. Abantu batwara ibinyabizi mu muhanda batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiye, batareba ibyapa uko bikwiye, niyo mpamvu camera imwandikira akavuga ngo yanyandikiye atazi aho yamwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati “yanyandikiye ku cyapa cya 60 (km/h) wajya kureba ugasanga ni icyapa cya 40 (km/h) niho hari ikibazo.” 

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, umusesenguzi NIKOBISANZWE Andre Gromyco we avuga ko usanga abashyiraho ibyapa hari uburyo babusanya icyapa n’ibyo kibuza cyangwa kivuga.

Akavuga ko usanga abashinga icyapa, usanga atari abantu bazi iby’amategeko yo mu muhanda.

ACP Gerard Mpayimana Komiseri Mukuru ukuriye ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko camera n’ubundi buryo bwose bushyirwaho mu rwego rwo gushakira umutekano abakoresha imihanda.

Yavuze ko mu mezi 10 ya 2019 impanuka zishe abantu 739, mu mwaka wa 2020 nubwo hajemo Guma mu Rugo impanuka zahitanye abantu 687, naho muri uyu mwaka 2021 impanuka zimaze guhitana ubuzima bw’abantu 548 kuva muri Mutarama kugera mu Ukwakira.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW