Inshundura zanyeganyeze inshuro 16 ku munsi wa Mbere wa Shampiyona

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, usize amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona abonye amanota atatu imikino, mu mikino umunani habonetsemo ibitego 16.

Umunya-Maroc Rharb Youssef yatsinze igitego gifungura shampiyona

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021, ni bwo shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye, aho amakipe nka Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports zatsinze imikino yazo, naho kuri Cyumweru APR FC na Police Fc na zo zibona amanota atatu.

Umunya-Maroc Rharb Youssef ni we watsinze igitego gifungura Shampiyona y’uyu mwaka.

Mu mukino wari witezwe na benshi wahuje Rayon Sports na Mukura VS, warangiye Rayon Sports itsinze Mukura igitego 1-0, cyatsinzwe na Rharb Youssef ku munita wa kane gusa w’umukino, kiba ari na cyo kibimburira ibindi muri Shampiyona.

Uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, waje gukurikirwa n’umukino Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, Kiyovu yegukana amanota atatu ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Ismael Pichou.

Ku Cyumweru ikipe ya APR FC ifite igikombe cya Shampiyona, yari yakiriye Gicumbi FC yari igarutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, APR FC yatsinze umukino ku bitego 3-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca kuri Penaliti, Bizimana Yannick ndetse na Ndayishimiye Dieudonne, mu gihe icya Gicumbi cyatsinzwe na Dusenge Bertin.

 

Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021

- Advertisement -

Espoir FC 0-2 AS Kigali
Marine FC 0-1 Gasogi United
Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L
Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC

 

Ku Cyumweru taliki 31/10/2021

APR FC 3-1 Gicumbi FC
Etoile de l’Est 0-3 Police FC
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC
Musanze FC 3-1 Bugesera FC

Kiyovu Sports yabonye amanota yayo atatu ya mbere itsinze Gorilla FC
APR FC ifite igikombe cya shampiyona yatsinze Gicumbi FC 3-1
Rayon Sports yari yakinnye na Mukura VS

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW