Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba hizihijwe umunsi mukuru w’Abasora bongera gushimirwa umusanzu ukomeye bakomeza kugira mu bikorwa bitandukanye Igihugu gikomeje kugeraho bigamije iterambere ry’ubukungu n’Imibereho myiza by’Abanyarwanda muri rusange.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Mu cyumba cy’inama cya Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, uyu munsi wijihijwe ku nshuro ya 19, hashimirwa abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba.Uyu mwaka harazirikanwa Insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kuzahura Ubukungu.”
Ni ibirori byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana ari kumwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro Bizimana Ruganintwari Pascal , Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’Inzego z’abikorera ndetse n’abikorera b’indashyikirwa.
Uyu muhango wabanjirijwe no gusura uruganda rwa Nyagatare Rice Co. Ltd rutunganya umuceri n’urwa Savannah Diary rutunganya amata. Komiseri Mukuru Ruganintwari Pascal, Guverineri CG Emmanuel K Gasana n’abandi bayobozi bakaba bashimiye izi nganda kuko zitwara neza mu kuzuza inshingano yo gusora neza.
Mu gihe hizihizwa umunsi w’Abasora ku nshuro ya 19, mu mwaka wa 2010-2021 mu Ntara y’Iburasirazuba hakusanyijwe imisoro isaga Miriyari 35.74 yinjijwe n’Uturere tugize iyi Ntara mu gihe Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’amahoro cyari cyihaye intego yo kwinjiza miriyari 33.7 bingana ni 106%.
Imisoro y’imbere mu gihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 2 ku ntego RRA yari yihaye. Hanabayeho kandi inyongera ya 22.9% ihwanye na miliyoni 6.6 y’u Rwanda ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019-2020.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana , yagarutse ku bikorwa bitandukanye by’iterambere byubatswe umwaka ku wundi n’ibirimo gukorwa kubera imisoro n’amahoro, nk’imihanda amashanyarazi,amazi n’ibindi.
Guverineri Gasana yasabye abasora guharanira gukomeza kuba indashyikirwa mu iterambere ry’Intara n’Igihugu.
Guverineri CG Gasana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’izindi nzego gukomeza gukora ubukangurambaga n’amahugurwa bigamije kuzamura imyumvire y’abaturage ku bijyanye no gutanga imisoro bityo abaturage n’igihugu bakomeze gutera imbere.Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro,Ruganintwari Pascal yagaragaje ko iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abasora kiba kigamije gushimira abasora uruhare rwabo mu byiza byinshi Igihugu kiba gikomeje kugeraho ariko no kureba inzitizi zihari kugira ngo hashakwe uko zikurwaho.
- Advertisement -
Yagize ati “Iki gikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushimira abasora umusanzu wabo ukomeye mu iterambere ry’Igihugu ariko no kugira ngo bahuzwe n’inzego zitandukanye kugira ngo haganirwe ku nzitizi zihari kugira ngo zikurweho.”
RRA yerekanye intego ifite mu mwaka wa 2021-2022, isaba abasora ubufatanye mu kuyigeraho basora neza.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW