Inyama z’akanyamasyo zahitanye 7 mu baziriye 

Zanzibar: Abantu 7 bo mu birwa bya Zanzibar ahitwa Pemba bapfuye nyuma yo kurya inyama y’akanyamasyo ikundwa cyane muri kariya gace, hashize iminsi ubuyobozi buburiye abaturage guhagarika kurya ziriya nyama kubera ko ziroze.

Inyama y’akanyamasyo iri mu zikunzwe cyane hirya no hino ku Isi mu bihugu byegereye inyanja

Abagera kuri 7 barimo umwana w’imyaka itatu y’amavuko bo ku kirwa cya Pemba ni bo bapfuye, abandi batatu bajyanywe mu bitaro.

Amakuru avuga ko bariya bantu bapfuye mu bihe bitandukanye kuko batanu bapfuye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize.

Inyama z’akanyamasyo zirakunzwe cyane muri Zanzibar n’ahandi benshi muri Africa cyane ahegereye inyanja, gusa Leta ya Zanzibar imaze iminsi iburiye abaturage gusubiza amerwe mu isaho bakazibukira kariya kaboga bitewe n’uburozi buhumanya ibiryo bwitwa “chelonitoxism” bushobora no kwica umuntu.

Imiryango igera kuri itanu yo ku kirwa cya Pemba ni yo yamenyekanye ko yariye inyama z’utu tunyamasyo two mu nyanja ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Abantu bagera kuri 38 bari bajyanywe mu bitaro ariko benshi muri bo barasezerewe basubira mu miryango yabo.

Perezida wa Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi abinyujije kuri Twitter yihanganishije imiryango yabuze ababo kubera kurya izi nyamaswa.

Yagize ati “Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo kubera kurya izi nyamaswa zo mu Nyanja zifitemo uburozi, ndasaba imiryango gukomera muri iki gihe kitoroshye cy’agahinda.”

Abahanga bagaragaza ko uburozi buba mu nyama z’utunyamasyo hataramenyekana inkomoko yazo, ariko hagatekwa urubobi n’ibindi bimera byo mu mazi utunyamasyo turisha kuba biba byifitemo ubwo burozi.

- Advertisement -

Ibiro Ntaramakuru AFP bivuga ko muri Werurwe uyu mwaka muri Madagascar abantu 19 babuze ubuzima bazira kurya inyamaswa z’akanyamasyo.

Amakuru nk’aya yanavuzwe muri Indonesia, Micronesia no mu bindi birwa biri mu Nyanja y’Ubuhinde.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW