Inyeshyamba zateye i Bukavu, 36 muri bafashwe ari bazima abandi 6 baricwa

Hamaze gutangazwa umubare w’abantu baguye mu gitero cy’inyeshyamba mu mujyi wa Bukavu wegereye uwa Rusizi wo mu Rwanda, inyeshyamba 6 zahasize ubuzima, abasirikkare 2 n’umupolisi umwe na bo baguye muri iyo mirwano.

Ingabo za Congo n’Abapolisi berekanye inyeshyamba zafashwe n’imbunda zari zitwaje

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Theo Ngwabidje Kasi yatangaje ko igitero cyagabwe ku mujyi wa Bukavu cyaguyemo inyeshyamba 6 abagera kuri 36 bafatwa mpiri.

Yavuze ko abasirikare babiri mu ngabo za FARDC n’Umupolisi umwe na bo baguye mu mirwano, hafatwa intwaro 14 z’intambara.

Guverineri Kasi wemeza ko umutekano ubu umeze neza, yavuze ko inyeshyamba 4 zakomeretse.

Nyuma ya kiriya gitero cyagabwe nijuru kuri uyu wa Gatatu, ingabo za Congo n’Abapolisi bahise bafatanya kuzihiga kuva Walungu, Kavumu kugeza ahitwa Nyangezi muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo hatagira abacika.

Ntabwo havuzwe umubare w’abasivile baguye mu mirwano, gusa amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko hari abasivile barimo n’abana bakomeretse bahunga amasasu cyangwa abasanze aho bari.

Guverineri Kasi yavuze ko hakozwe inama y’umutekano i Bukavu ndetse ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma ya kiriya gitero haba abatera inkunga inyeshyamba mu buryo bw’amafaranga n’abanyabwenge baba bazishyigikiye, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Abaturage babonaga uko ingabo zambariye urugamba bavugaga ko inyeshyamba zacokoje urusenda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW