Kamonyi: Bamaze ibihembwe 2 badahabwa amafaranga yavuye mu muceri bejeje

webmaster webmaster

Bamwe mu bagize koperative  CODARIKA AMIZERO y’abahinga umuceri mu gishanga kigabanya Umurenge wa Musambira na Karama mu Karere ka Kamonyi, bavuze ko bamaze ibihembwe bibiri bagurisha umusaruro ariko abayobozi babo ntibabishyure amafaranga ny’umusaruro none byabagizeho ingaruka zitandukanye.

                                                         Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Aba bahinzi babwiye Radiyo 1 ko muri uko guhinga umuceri bakoresha imbaraga zabo bagerageza guhinga ariko bagategereza umusaruro uba wagejejwe ku isoko n’abayobozi ba koperative ko ubaha amafaranga bakayabura, ibintu bavuga ko bibatera urujijo bityo bakifuza ko iki kibazo cyakemuka.

Umwe yagize ati “Twarahinze iki ni Igihembwe cya gatatu, ubu biraho gutyo kandi tugiye gusarura indi, biratubangamira mu mibereho yacu, guhinga umuceri ukera niba hari ufitemo amafaranga atayabonye agaruke ngo ahinge undi, amafaranga atazi aho aherereye yibereye aho kandi umuceri waragurishijwe, dusanga bipfira mu buyobozi.”

Undi na we yagize ati “Dusanga harimo igitugu cya KODARIKA kuko ubundi ntabwo umusaruro wabona uko utishyurwa. Icyo gihe wabuze isoko, bakagombye kugarura umusaruro wacu tukanawurya, ariko amafaranga akarorera.”

Aba baturage bavuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo  no kuba hari bamwe bafite abanyeshuri batarajya ku ishuri ahanini bitewe no kubura amikoro kuko bari bayiteze mu muceri bejeje.

Umuyobozi wa Koperative, Nsabimana Fabien yabwiye UMUSEKE ko atemeranya n’abahinzi, avuga ko hari bamwe babonye amafaranga kandi ko abatarayabona byatewe n’ingaruka za Coronavirus.

Yagize ati “Umuceri iyo umaze kuma tugurisha n’uruganda, urwo ruganda rutwara umuceri tukagirana amasezerano ko ruzatonorera abahinzi, tugeze ku kigereranyo cya 30% by’umusaruro umuturage yejeje, rwawumutonorera akawujyana iwe kuwurya cyangwa akawukoreha ikindi akeneye.”

Nsabimana ati “Hanyuma amafaranga avuyemo, ukuyemo ibyo koperative iba yaramukopye birimo ifumbire, imiti, amafaranga ye bakayamushyirira kuri konti.”

Uyu muyobozi yavuze ko kubera ingaruka za COVID-19, uruganda bajyanaho umusaruro rwaje guhagarika gufata umuasaruro wabo kuko rwari rwarabuze abakiriya.

- Advertisement -

Yakomje agira  ati “Haje kubaho mu minsi ishize ku gutinda kubona amafaranga, kandi ikibazo cy’amafaranga ntabwo cyabaye icya CODARIKA gusa muri ibi bihe bya COVID-19. Uruganda rwageze aho kubera kubura abakiliya bagira sitoke nyinshi ndetse bari baranadusabye ko umuceri twaba tuwugumanye bakaza kuwufata ari uko babonye amafaranga.”

Uyu muyobozi avuga ko abagize koperative bamwe baheruka kwishyurwa agera kuri miliyoni esheshatu (Frw 6, 000, 000) gusa hari ubwo umunyamuryango afata umwenda urengeje amafaranga yakagombye kubona, bityo bigatuma bamwe bavuga ko batarahabwa ayo mafaranga.

Yemera  ko muri koperative hari zone bita C itarabona amafaranga nabwo ahanini bitewe no gutinda kubona amafaranga y’uruganda, amafaranga abonetse hakorwa tombora y’uko bazakurikirana mu kuyafata byatumye zone C yari itarabona amafaranga, akavuga ko na bo amafaranga bazayabona vuba.

Nsabimana yavuze ko atemera ikibazo kivugwa cy’imicungire mibi kuko nta bugenzuzi bwakozwe.

Yagize ati “Icyo ntabwo nkemera ntabwo nkizi, imicungire ya Koperative igaragara habayeho ubugenzuzi, bukagaragaza hari umutungo utagaragara.”

Umuyobozi Ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Igihugu (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco yavuze ko hagiye gutegurwa amatora maze hagashyirwaho abayobozi bashya kugira ngo ikibazo iyi koperative ifite gishakirwe igisubizo.

Yagize ati “Ikihutirwa turi bukore ni uguhagarika no gutesha agaciro amatora yakozwe hatorwe abandi kuko kiraganisha ku kibazo cy’imicungire n’imiyoborere ya koperative itameze neza. Turimo turabikurikirana kandi turabiha umurongo. Iyo dusanze abacunga koperative babigezemo uruhare, turabikurikirana bakabiryozwa.”

Aba bahinzi bagize iyi koperative basaga 1000 bavuga ko iki kibazo kigiye kumara umwaka, bakifuza ko inzego zishinzwe kubareberera zagikemura byihutirwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW