Bukavu: Imirwano yamaze umwanya munini hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba

webmaster webmaster

Amakuru y’imirwano yabereye mu mujyi wa Bukavu yamenyekanye cyane mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo, 2021, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari inyeshyamba za Mai-Mai zivuga ko zishaka kubohora igihugu, abandi bakavuga ko zagabye igitero kigamije gusahura intwaro ingabo za Leta.

Inyeshyamba zagaragaye mu Mujyi wa Bukavu zigendana n’abaturage ariko nta we zirasa

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Rusizi umujyi wegereye cyane Bukavu, avuga ko abantu b’i Bukavu bamubwiye ko mu ijoro ryakeye saa cyenda za mu gitondo (03h00 a.m) mu mujyi wa Bukavu ari bwo amasasu yatangiye kumvikana.

Itangazo ryasohowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi rivuga ko mu ijoro ryo ku wa 02 Ugushyingo rishyira ku wa 03 Ugushyingo, 2021 ko ritagenze neza, abagizi ba nabi badafite uburere mboneragihugu bahungabanyije ituze ry’abaturage.

Itangazo rivuga ko ituze ryagarutse bigizwemo uruhare n’ingabo za Congo FRADC zifatanyije n’Abapolisi.

Amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu bantu bakomerekejwe n’amasasu yaraswaga nyamara ari abasivile ndetse harimo n’abana.

Mu yandi mashusho na yo yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, abantu bitwaje intwaro biganjemo urubyiruko bari bashagawe n’abaturage bagenda babakomera ariko nta we barashe.

Nyuma andi mashusho agaragaza ingabo za Leta n’Abapolisi bagenda bafata ibirindiro, ndetse barasana n’abo bitwaje intwaro.

Kugeza ubu ituze ryagarutse mu Mujyi wa Bukavu, ndetse bamwe ku mbuga nkoranyambaga banditse ko ubuzima bwongeye gutangira uko bisanzwe.

Mu gihe Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bwakunze kuvugwamo ibikorwa by’inyeshyamba, ni gake cyane abitwaje intwaro bateye mu Mijyi bakunze kumvikana mu misozi iri kure cyane y’imijyi nka Goma cyangwa Bukavu iri ku rubibi rwa DR.Congo n’u Rwanda.

- Advertisement -
Amashusho yerekanye bamwe mu nyeshyamba bagenda n’amaguru mu mujyi wa Bukavu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW