CAR: Ingabo zirinda Perezida zarashe ku modoka y’Abapolisi ba UN 10 barakomereka

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Central African republic (MINUSCA) bwamaganye icyo bwise igikorwa cy’urugomo kidafitiwe ibisobanuro cyakozwe n’ingabo zirinda Perezida zarashe imodoka y’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro.

Abapolisi bakomoka mu Misiri bari mu bafatanya n’izindi ngabo zavuye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda kugarura amahoro muri Centarafrica

Itangazo rya MINUSCA rivuga ko kiriya gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo, 2021 mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo Abapolisi bakomoka mu Misiri baraswaga n’ingabo zirinda Perezida Faustin-Archange Touadéra zigakomeretsa abagera ku 10 barimo 2 barembye cyane.

Aba Bapolisi bari bavuye iwabo mu Misiri baje gusimbura bagenzi babo, bageze ku kibuga mpuzamahanga cya cy’i Bangui, M’Poko tariki ya 1 Ugushyingo, 2021 ubwo berekezaga ku birindiro byabo, bamishweho urufaya rw’amasasu nta kimenyetso na kimwe beretswe, ndetse nta ntwaro bari bafite nk’uko MINUSCA yabitangaje.

Ubwo abo bapolisi bageragezaga guhunga ako gace kari kuri m 120 hafi y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu, imodoka ya bisi barimo yagonze umugore ahita apfa.

Intumwa za MINUSCA zageze aho iyo mpanuka yabereye ndetse zihanganisha umuryango we.

MINUSCA mu itangazo ivuga ko “yamaganye yivuye inyuma igitero cyakozwe ku bushake, kandi kidafitiwe igisobanuro na kimwe.”

Itangazo rivuga ko ubuyobozi bwa MINUSCA bwatangiye ibiganiro na Leta ya Centrafrica ngo hatangire iperereza ndetse n’ababikoze bahanwe hagendewe ku mategeko.

MINUSCA igizwe n’ingabo zemejwe n’Akanama k’umutekano ka UN muri 2014, zishinzwe kugarura amahoro no gukurikirana ibikorwa byiyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, no gufasha igihugu kwiyubaka muri politiki nyuma y’intambara zayogoje icyo gihugu.

Nibura abasirikare 157 bo mu ngabo za UN bamaze gusiga ubuzima muri kiriya gihugu.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW