S.Sudan: Impanuka y’indege yahitanye 5

webmaster webmaster

Nibura abantu batanu baguye mu mpanuka y’indege yabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa Kabiri, hari hashize akanya gato ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Juba.

Sudani y’Epfo yakunze kubamo impanuka z’indege mu myaka 10 imaze ibonye ubwigenge

Abapfuye ni abakozi bane bakoraga mu ndege barimo babiri bo muri Ukraine, abanda babiri bo muri Sudan n’undi umwe wo muri Sudani y’Epfo nk’uko byemejwe n’uhagarariye sosiyete ya Optimum Aviation Ltd, yari ba nyiri iyo ndege.

Ni indege itwara imizigo yari yakodeshejwe na sosiyete yitwa Euro Airlines, ikorera muri Sudani y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru w’ikibuga cy’indege cya Juba, Kur Kuol, yavuze ko iyo ndege yari itwaye ibikomoka kuri petrol ibyerekeje ahitwa Maban muri Leta ya Upper Nile State mu Majyaruguru y’igihugu.

Ati “Icyateye impanuka ntabwo cyahita kimenyekana none, birasaba ko hajyaho akanama gakora iperereza ku mpamvu nyayo yateje impanuka.”

Kur ayo magambo yayabwiye BBC nyuma yo gusura aho impanuka yabereye muri Leta ya White Nile.

Igihugu cya Sudani y’Epfo kiri mu bikunze kurangwamo impanuka z’indege.

Kuva igihugu kibonye ubwigenge mu myaka 10 ishize, cyakunze kubamo impanuka z’indege, ikomeye cyane ni iyo mu Ugushyingo 2015, ubwo indege Antonov yakozwe kera yasandaye ikimara guhaguruka ku kibuga cya Juba igahitana abantu 37 yari itwaye harimo n’abakozi 6 bayikoragamo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

BBC

UMUSEKE.RW