Mashami yahamagaye Amavubi yiganjemo abakiri bato, Sugira Erneste na we arimo

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bazakina imikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022 bamaze guhamagarwa nubwo u Rwanda rwatakaje icyizere cyo kuzitabira iyi mikino.

Amavubi azacakirana na Mali na Kenya yahamagawe mu mwiherero

Umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 31 bazitabira umwiherero uzatoranywamo abazitabazwa mu mikino ibiri, uwa Mali n’uwa Kenya tariki 11 na 15 Ugushyingo, 2021.

Abakinnyi bahamagawe biganjemo umubare munini w’abakina imbere mu gihugu kuko abasore nka Kagere Meddie ukinira Simb SC yo muri Tanzania ntagaragara muri uru rutonde.

Ni urutonde rurimo abakinnyi bakiri bato batari basanzwe bamenyerewe mu ikipe y’Amavubi kuko nk’abakina bashaka ibitego nta mukinnyi ukina hanze y’igihugu ugaragaramo.

 

Abanyezamu bahamagawe

Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric (Police FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali).

Abakinnyi bakina imbere y’umunyezamu

Rukundo Denis (As Kigali), Nkubana Mark (Gasogi United), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Serumogo Ali (SC Kiyovu).

- Advertisement -

 Abakina mu kibuga hagati

Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Rutabayiru Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR), Nsanzimfura Keddy (APR FC), Niyonzima Haruna (As Kigali).

 Abakinnyi bakina bashaka ibitego

Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (As Kigali FC), Mugenzi Bienvenue (SC Kiyovu), Kwitonda Allain (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Nshuti Innocent (APR FC).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI iri mu itsinda E hamwe n’amakipe ya Mali, Kenya na Uganda.

Mali niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Uganda ni iya kabiri n’amanota 8, Kenya ni iya gatatu n’amanota 2, u Rwanda rwa nyuma mu itsinda E rufite inota 1.

Aba bakinnyi bahamagawe biteganyijwe bazakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yamaze kwangwa na CAF kubera kutuzuza ibisabwa, gusa ikaba yaremerewe kwakira umukino wa Mali gusa.

Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo, 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Kigali, umukino ukazarangira bahita bafata indege bajya muri  Kenya gukina na Harambe Stars umukino wo kwishyura ari na wo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa.

Uyu mukino wa Kenya bazawukina tariki ya 15 Ugushyingo, 2021.

Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW