Miss Ingabire yerekeje muri “Miss World2021” izabera muri Puerto Rico

Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Puerto Rico mu birwa bya Caraibe aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World.

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yerekeje muri Puerto Rico yizeza abanyarwanda kuzitwara neza

Ni amarushanwa azaba tariki  16 Ukuboza 2021, azaba ku nshuro ya 70.

Miss Ingabire yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuriuyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushingo 2021.

Abarimo Miss Nimwiza Meghan. Miss Iradukunda Liliane na Miss Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga bari mu baherekekeje Miss Ingabire bamugeza ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe.

Uyu Nyampinga yavuze ko ashyigikiwe kandi kuba ajyanye muri ariya marushanwa Ibendera ry’u Rwanda ari kumwe n’igihugu cyose kandi yizeye kuzitwara neza.

Kuri uyu wa Kane, tariki 18 Ugushyingo 2021, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yakiriye Nyampinga w’u Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace amuha ibendera ry’igihugu ndetse n’ubutumwa bumushyiramo icyizere.

Mu butumwa yamugeneye yagize ati “Ni mwiza uvuye mu beza, Abanyarwandakazi ni beza kandi agiye kubahagararira, basa n’uko igihugu gisa ndetse n’imiyoborere dufite.”

Yongeyeho ati “Amarushanwa agiyemo amenye ko ari ay’ubwiza ntabwo ari amarushanwa yo kujya guhisha ubwiza, ubwiza arabufite, afite umuco ndetse n’ubumenyi.”

Miss w’Isi ubu ni umukobwa ukomoka muri Jamaica witwa Toni-Ann Singh ikamba yarihawe na Vanessa Ponce wo muri Mexico /Mexique tariki 14 Ukuboza, 2019.

- Advertisement -
Ba Nyampinga bagenzi be bamuherekeje bamugeza ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW