Muhanga: Inzego z’ubugenzacyaha zasabwe gukora kinyamwuga kuko ariho ubutabera bushingiye

Abakora mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, babwiwe ko gukora kinyamwuga ari wo musingi ubutabera bwubakiyeho.

Abakozi b’uru rwego bavuga ko biteguye kuzuza neza inshingano bahawe

Mu mahugurwa y’iminsi 5 abakora mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda barimo gukurikirana mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle atangiza ayo mahugurwa, yavuze ko hari inyandiko arebana n’amabwiriza  ngengamikorere y’ubugenzacyaha izi nzego zikwiriye kwifashisha mu gukora dosiye.

Kalihangabo avuga ko  ayo mabwiriza akubiyemo iby’ibanze mu gutegura dosiye, uko bakira ikirego, uko uwareze, n’uwarezwe  babazwa, kugira ngo babone uko bakora iperereza.

Yagize ati: ”Turifuza ko iminsi 5 bazamara bahugurwa basobanukirwa ibigize dosiye yose mbere yuko ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari ibyo bamwe mu bagenzacyaha bakoraga, batabanje gusoma  inyandiko z’amategeko.

Avuga ko bazasoza amahugurwa bazi neza, ikigomba kubanza n’igikurikira ntacyo ahushije cyangwa ahushuye, kugira ngo arekure dosiye yumva ntacyo asize inyuma.

Umukozi wa RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko kuba umunyamwuga ari ukumenya  ibyo amategeko ateganya kugira ngo utabirengaho ugakora uko ubyumva.

Ntirenganya avuga ko hari ibyemewe mu buryo bw’itegeko n’ibitemewe bagomba kwirinda.

- Advertisement -

Ati: ”Igikorwa cya mbere kugeza ku cya Nyuma ntibikwiriye kubusanya n’itegeko atubwira.”

Intijumurerwa Carmel Umugenzacyaha ku rwego rw’Akarere ka Ngoma avuga ko ubwinshi bwa dosiye bakira, butagombye kubera abakozi n’uru rwego imbogamizi, kuko ariryo tangiriro ry’ubutabera, akavuga ko bagiye gukomeza guha ababagana ubutabera bushingiye ku bumenyi n’amategeko biga buri gihe.

Yagize ati: ”Iyo umugezacyaha abashije kwegeranya ibimenyetso neza, birangira ukeneye ubutabera abubonye.”

Abakozi ba RIB 60  mu minsi 5 bagiye kumara muri aya mahugurwa, bavuga ko bazahavana ubumenyi buzabafasha guhugura bagenzi babo batabashije kuyakurikirana.

Kalihangabo yamaze impungenge bamwe mu baturage bagitinya RIB, abasaba kurushaho kwegera abakozi b’uru rwego kugira ngo bazajye babatungira agatoki ku hakekwa icyaha.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha Kalihangabo Isabelle yasabye abakora mu bugenzacyaha gukora kinyamwuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI  ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.