Muhanga/Rongi: Abagize Komite y’Umudugudu bashya biyemeje gukorera hamwe

webmaster webmaster

Komite Nyobozi Nshya zo ku rwego rw’Imidugudu zavuze ko zigiye gufatanya n’abakuru b’Imidugudu muri manda y’imyaka 5 bagiye kuyobora.

Abagera 150 bakurikiranye ibiganiro byo gusobanurirwa inshingano z’abagize Komite Nyobozi Nshya

Abagize Komite Nyobozi Nshya yo ku rwego rw’Imidugudu 29 igize Utugari 5 two mu Murenge wa Rongi, bavuga ko  batazatererana ba Mudugudu ahubwo ko buri wese agiye kwita ku nshingano yatorewe, kuko bamwe muri Komite icyuye igihe bahariraga ba Mudugudu akazi.

Abagize Komite Nyobozi Nshya bavuga ko mu bantu 5 batowe ku rwego rw’Umudugudu, wasangaga Umukuru w’Umudugudu ariwe ukora akazi kose bagenzi be bari bakwiriye gukora.

Munyaneza Jean Berchmas ushinzwe Umutekano mu  Mudugudu wa Muyebe, yabwiye UMUSEKE ko  bagiriwe icyizere n’abaturage  bashingiye ku bikorwa bari basanzwe bakora kandi batari mu nshingano, kuko abari barazitorewe batigeze bazikora ahubwo Mudugudu wenyine akaba ariwe uzikomatanya zose.

Yagize ati:”Wasangaga Umukuru w’Umudugudu ariwe ukora gusa, abandi bakamuharira akazi kandi bose bafite inshingano zitandukanye bagomba kuzuza.”

Munyaneza yavuze ko muri iyi manda y’imyaka 5 atorewe, azajya akurikirana imikorere y’irondo, kwandika abinjira n’abasohoka, kubarura abakoresha ibiyobyabwenge n’abasambanya abangavu.

Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko nyuma y’amatora basanze ari ngombwa ko abatorewe iyo myanya, babanza gusobanukirwa icyo buri wese azaba ashinzwe.

Yagize ati:”Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu 5, inshingano buri wese ahawe zitandukanye n’iza mugenzi we bareke kuziharira ba Mudugudu.”

Nsengimana yavuze ko bazaborohereza mu kubona ibikoresho by’akazi bakenera umunsi ku munsi kugira ngo barusheho kuzuza izo nshingano neza.

- Advertisement -

Gitifu avuga ko bajya gutegura ibi biganiro, babonye hari icyuho kinini, kubera ko hari bamwe mu bashoje manda, wabazaga icyo bashinzwe, bakakubwira ko batacyibuka.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace avuga ko ibi biganiro bizahabwa na bagenzi babo bo mu yindi Midugudu, hagamijwe kubasobanurira akazi bashinzwe.

Ati:”Ndabasaba kudatenguha ababagiriye icyizere bakabatora.”

Abakurikiranye ibiganiro batorewe kuyobora Komite Nyobozi y’Umudugudu ni abantu 150.

Komite Nyobozi y’Umudugudu kandi igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe Umutekano, amakuru, Imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere.
Munyaneza Jean Berchmas ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Muyebe, avuga ko batazatererana abakuru b’Imidugudu mu nshingano batorewe
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace avuga ko ibiganiro byahawe Komite Nyobozi Nshyashya zatowe ku rwego rw’Imidugudu bizagera no mu yindi Midugudu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga