Ibi babivuze ubwo Umuryango w’abanyamakuru bakora ku bidukikije (Rwanda Environmental Journalists) basuraga aba baturage.
Bamwe muri aba baturage, bavuga ko kuva mu mwaka wa 1963, bajyaga muri Pariki y’Ibirunga bakica inyamaswa nyinshi, batitaye ku nyungu zifitiye iGihugu, n’amadovize zinjiza.
Bakavuga ko usibye gushimuta inyamaswa, bongeragaho no kwangiza ibidukikije bigize urusobe rw’ibinyabuzima.
Barora Léonidas avuga ko yatangiye gukora uyu mwuga mubi wo gushimuta inyamaswa mu mwaka wa 1963 kugeza muri 1994, aza kuwuvamo.
Yagize ati ”Leta yaje kutubumbira mu makoperative, ubu turahembwa ku kwezi kimwe n’abandi bakozi bose bahemberwa ukwezi.”
Barora yavuze ko mu mafaranga abona ku kwezi, yabashije kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri, bamwe bakaba bararangije bafite n’akazi.
Uyu muturage yongeyeho ko bagenzura umunsi ku munsi ba rushimusi bashaka kongera kwangiza ibinyabuzima biri muri Pariki y’Ibirunga, bagatungira agatoki inzego z’Umutekano.
Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga Uwingeli Prosper avuga ko 10% by’umutungo uva mu bukerarugendo bawugenera abaturage baturiye iyi Pariki bo mu Mirenge 12 ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga.
Uwingeli yavuze ko hari abibumbiye mu makoperative, n’abandi bahawe akazi ko gusukura Pariki, barimo n’abatwaza ba mukerarugendo imizigo, abahoze ari barushimusi bakabona amafaranga atari make buri munsi.
- Advertisement -
Kugeza ubu amakoperative arenga 40 muri iyo Mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Ibirunga, yibumbiyemo abantu barenga ibihumbi 5 niyo aterwa inkunga.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Musanze