Musanze: Abaturage 4 bakomerekejwe n’imbogo zatorotse Pariki

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo bikekwa ko ari izatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage bane barimo abagore.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa z’inkazi

KigaliToday dukesha iyi nkuru ivuga ko ahagana saa tatu z’igitondo, ari bwo izo mbogo zasanze abaturage mu mirima bahinga bamwe ziranyukanyuka abanda zibatera amahembe.

Byabereye mu Midugudu ya Nyarubande no mu wa Kabari, yo mu Akagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze, ni mu gice gihana imbibi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umwe mu baturage wavuganye na Kigali today, yagize ati: “Birashoboka ko izo mbogo zasohotse ishyamba mu rukerera rw’iki gitondo.

Ubwo zageraga ahari abaturage zabahutsemo, bamwe bari mu mirima bahinga, uwo zihuye na we wese zikamunyukanyuka cyangwa zikamujomba amahembe.  

Ubu abo tumaze kumenya ni abagore batatu n’umugabo umwe zakomerekeje”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Uwabera Alice yabwiye KigaliToday ko byabaye.

Ati “Ni byo koko imbogo zakomerekeje abantu. Abo tumaze kumenya bagera muri bane. Turimo gukorana n’inzego zishinzwe ubuzima ngo bazane ambulance, bahite bagezwa kwa muganga byihuse.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’imbogo zatorotse ishyamba nk’uko Gitifu yakomeje abivuga.

- Advertisement -

Yagize ati “Ntituramenya umubare wazo, ubu tuvugana nanjye ndi kwerekezayo, ndabimenya neza mpageze. Ikirimo gukorwa byihuse ni ugukorana n’Ubuyobozi bwa Pariki kugira ngo harebwe uko izo mbogo zisubizwa mu ishyamba.”

Abaturage bari muri kariya gace, batangaje ko imbogo biboneye n’amaso zigera muri eshatu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/iyo-igihe-cyo-kwimya-kitaragera-nta-mbogo-yingabo-yikoza-iyingore.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: KigaliToday 

UMUSEKE.RW