Ni mwiza uvuye mu beza, Abanyarwandakazi ni beza kandi… – Min Bamporiki abwira Miss Ingabire

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yahaye ubutumwa Nyampinga w’u Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace mbere yo kwerekeza mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’Isi yitwa “Miss world 2021”.

Miss Ingabire Grace ashyikirizwa ibendera ry’igihugu nk’umuntu uzaba ahagarariye u Rwanda

Aya marushanwa y’ubwiza yo guhitamo Nyampinga w’Isi, “Miss world 2021” atenganyijwe kubera mu nzu Jose Miguel Agrelot Coliseum mu birwa bya Puerto Rico, biri mu gice cy’Isi kitwa Caraibe.

Ni amarushanwa azaba tariki  16 Ukuboza 2021, azaba ku nshuro ya 70.

Kuri uyu wa Kane, tariki 18 Ugushyingo 2021, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yakiriye Nyampinga w’u Rwanda 2021, Miss Ingabire Grace amuha ibendera ry’igihugu ndetse n’ubutumwa bumushyiramo icyizere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard, ati “Ni mwiza uvuye mu beza, Abanyarwandakazi ni beza kandi agiye kubahagararira, basa n’uko igihugu gisa ndetse n’imiyoborere dufite.”

Yamusabye kujya gushaka amakuru mu irushanwa agiyemo, no kumenya impamvu ahari.

Hon Bamporiki ati “Amenye ingorane zihari, uko yazivamo n’uko yarwana ku by’u Rwanda. U Rwanda iyo urukoreye ibyo ugombwa uba urwimanye.”

Bamporiki yagize ati “Amarushanwa agiyemo amenye ko ari ay’ubwiza ntabwo ari amarushanwa yo kujya guhisha ubwiza, ubwiza arabufite, afite umuco ndetse n’ubumenyi.”

Miss w’Isi ubu ni umukobwa ukomoka muri Jamaica witwa Toni-Ann Singh ikamba yarihawe na Vanessa Ponce wo muri Mexico /Mexique tariki 14 Ukuboza, 2019.

- Advertisement -
Miss Ingabire Grace nyuma yo guhabwa ibendera arahita yerekeza muri Puerto Rico
Hon Bamporiki yasabye uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda kuzitwara neza
Inzu Jose Miguel Agrelot Coliseum izakira irushanwa rya Miss World

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW