Manda ya Komite Nyobozi yatangiye muri 2015 yagombaga gusoza muri 2020, ariko kubera icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora amatora yagombaga kuba mu mwaka ushize, agiye kuba muri 2021, Akarere ka Nyamasheke kishimira iterambere kagezeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Mbyayingabo Athanase yabwiye UMUSEKE ko bashimira Njyanama icyuye igihe ku bufatanye bwiza n’abaturage avuga ko uretse ibikorwa remezo bimaze kuzura bigamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage hari n’ibindi byinshi biteganyijwe.
Mbyayingabo avuga ko ishusho y’aho Akarere ka Nyamasheke kavuye n’aho kageze ari nziza cyane, irimo imishinga migari yakozwe muri iyi manda y’imyaka 5 n’undi wa 6 wabaye nk’inyongezo kubera Covid-19.
Mu Karere ka Nyamasheke kuva mu mwaka wa 2016-2021 hubatswe amasoko 4 ya kijyambere yuzuye atwaye asaga 1,215,306,824 y’u Rwanda.
Aha muri Nyamasheke ubucuruzi bukorwa hifashishijwe amasoko 8 yubakiye, amasoko 3 atubakiye n’udusoko duto(selling point) icyenda.
Akarere ka Nyamasheke by’umwihariko gafite isoko nyambukiranyamipaka(Nyamasheke Cross Border Market), ibikorwa by’abikorera birimo Inganda, Amahoteli, naza Moter ibyiyongereye, byose bizamura imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke.
Hubatswe ibikorwa remezo birimo imihanda byoroheje ubucuruzi hagati ya Nyamasheke n’utundi Turere, havugururwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka hifashishijwe amazi banyuze mu kiyaga cya Kivu.
Mbere ya Covid-19, Ubucuruzi bw’ibicuruzwa by’ibanze mu kwezi bwinjizaga amafaranga 1,509,510,000 y’u Rwanda kuri ubu mu gihe cy’ukwezi bwinjiza 2,463,007,000 y’u Rwanda.
Mu muvuduko w’Iterambere Akarere kageze kuri byinshi binyuze mu Mihigo yagiye ihigwa buri mwaka ndetse binagaragarira ku mpinduka zikomeye zabaye, haba mu iterambere ry’ubukungu, kuzamura ibipimo by’imibereho myiza ndetse no gushimangira imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.
- Advertisement -
Mbyayingabo Athanase avuga ko bashishikariza abashoramari mu byiciro byose gukomeza gushora imari muri Nyamasheke, ashima kandi uruhare rw’abaturage ndetse akabasaba kubyaza umusaruroibikorwa remezo bafite bakiteza imbere mu muryango.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke