Nyamasheke: TORA Ntaganira Josue Michel umuyobozi nyawe urajwe ishinga n’iterambere ry’AKarere

Tora Ntaganira Josue Michel, umukandida ku mwanya w’Umujyanama mu Karere ka Nyamasheke ugire uruhare mu gushyigikira umuyobozi ushyira mu bikorwa iterambere ry’umuturage, umuyobozi nyawe urajwe ishinga n’iterambere ry’Akarere ka Nyamasheke wifuza iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.

Ntaganira Josue Michel, umukandida ku mwanya w’Umujyanama mu Karere ka Nyamasheke

Ntaganira Josue Michel, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, afite impamyabumenyi ihanitse y’ubuyobozi mu burezi (Master’s degree in Education Managment and Administration), yabaye umurezi mu mashuri abanza.

Ntaganira azwiho kuba yaragize uruhare mu gufasha Abarimu bari bafite icyiciro cy’amashuri cya D4 na D5 kubona impamyabumenyi yemewe mu bwarimu mu gihe yigishaga.

Yabaye umuyobozi muri Institut John Wesley Kibogora, ashimirwa kuba yarafatanyije n’abandi barezi ndetse agira uruhare rukomeye mu kuzamura uburere n’ubumenyi mu banyeshuri kandi batsinda ku bwinshi.

Bwana Ntaganira ari ku isonga mu batangije Ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic,rirazwi mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda, benshi mu barinyuzemo batanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Yabaye mu nama Njyanama mu Karere ka Nyamasheke nka Perezida wa Komisiyo ya Politiki.

Bwana Ntaganira, inshuti nyayo y’umuturage yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize uruhare mu bukangurambaga no mu ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa by’iterabere.

Yabwiye UMUSEKE ko natorerwa umwanya yiyamariza w’Umujyanama mu Karere ka Nyamasheke ko azakora ubuvugizi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Nzafasha abaturage n’abashiramari gukurikiza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka hitabwa ku kongera ubutaka buhingwa n’abagomba kugerwaho n’ibikorwa remezo, imiturire, amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.”

- Advertisement -

Akomeza avuga ko azashyigikira ibikorwa by’ubworozi no guteza imbere ubuhinzi ndetse no gushyira imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kunoza imitangire ya serivisi mu Karere ka Nyamasheke.

Yabwiye UMUSEKE ko azashimangira gufasha amakoperative kwiyubaka yibanda kunoza imicungire yayo, gushishikariza abashoramari gushora imari mu Karere ka Nyamasheke.

Ntaganira mu bimuraje ishinga harimo gukangurira abaturage gukorana n’ibigo by’imari no kwizigamira no gushyira imbaraga mu mishinga minini y’iterambere ry’ubukungu ritanga imibereho irambye no gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu bufatanye bwa buri munyarwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW