Ric Hassani wari utegerejwe mu gitaramo gikomeye i Kigali yahasesekaye

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Ric Hassani yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’ azafatanyamo na Symphony Band.

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Ric Hassani

Uyu mugabo akaba yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 29 Ugushyingo 2021, ni mu gihe igitaramo kizaba tariki ya 4 Ugushyingo aho kizabera muri Kigali Convention Center.

Akigera mu Rwanda yahise apimwa icyorezo cya Coronavirus, ubu ari mu kato mu Ubumwe Grand Hotel aho ategereje ibisubizo by’iki cyorezo, mu gihe yaba ari muzima byitezwe ko agomba gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe kandi ko ku munsi w’ejo tariki ya 01 Ukuboza, 2021 azasura ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.

Uretse Ric Hassani na Symphony Band, muri iki gitaramo kizaririmbwamo n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Nel Ngabo, Mike Kayihura na Comfy.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW