Bamwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Ruhango, ho mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bamaze imyaka 30 bahinga kawa, ariko batarayisogongera ngo bumve uburyohe bwayo, kubera ko bumvaga ko kuyinywa bitari mu rwego rwabo.
Ibi babivuze mu gikorwa cyo kubasogongeza kawa no kuyikundisha abaturage, igikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.
Aba bahinzi bavuga ko hashize imyaka 30, bahinga kawa ariko batazi uburyohe bwayo. Bavuga ko bari bazi ko abayinywa ari abakungu n’abandi bahembwa umushahara ku kwezi.
Uwitonze Sylidiyo yavuze ko mu myaka irenga 40 amaze avutse, nta munsi numwe yigeze asogongera kawa, kuko bamubwiraga ko yoherezwa hanze, ko n’abayinywa mu Rwanda ari abakire bafite amikoro yisumbuye.
Yagize ati ”Maze imyaka 12 mpingwa kawa, jye nyihingira kuyigurisha ibyo kuyinywa byo ntabyo nari nakora.”
Muhimpundu Anne Marie ati ”Njye n’umugabo wanjye tumaze imyaka 30 tuyihinga tukayigurisha ku ruganda, amafaranga tuvanyemo niyo tuguramo ibindi dukeneye.”
Umucungamatungo w’uruganda rutunganya kawa Burahabona Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko aho bakorera bategura igikorwa cyo gusogongeza abaturage kawa rimwe mu mwaka bagamije kubakundisha iki gihingwa ngengabukungu.
Ati ”Usibye iki gihe cya COVID 19, nibwo tutateguye icyo gikorwa bitewe nuko abantu batateranaga.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Muhoza Louis avuga ko hari benshi bibwira ko kawa ari igihingwa cyagenewe abasirimu gusa.
- Advertisement -
Mbabazi avuga ko iyo myumvire ituruka mu bihe byashize.
Ati ”Ibi nibyo twifuza guhindura, kuko kawa ihingwa mu mirima yacu, ntabwo twayihingira abanyamahanga bonyine ngo twibagirwe ko natwe tutagomba kuyinywa.”
Uyu muyobozi yavuze hari n’abavuga ko ibuza abantu ibitotsi, akavuga ko nubwo atize ibijyanye n’ubuzima ariko mubyo akura kubafite ubumenyi bavuga ko ntacyo itwara uwayinyoye.
Ibiti bya kawa ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, bigera kuri miliyoni 2 na 900 biteye ku buso bwa hegitari zirenga 1000, n’inganda 10 zitunganya igihingwa cya kawa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga