Rutsiro: Abahinzi b’ibinyomoro bahangayikishijwe n’indwara y’amayobera yibasiriye iki gihingwa

webmaster webmaster

Imyaka ibaye ibiri igihingwa cy’ibinyomoro cyibasirwa n’indwara y’amayobera atuma iyo igiti kigejeje igihe cyo kwera amababi yigonda agahunguka maze n’imbuto zijeho aho kwera zikazana amabara maze imbere hazamo ibintu bimeze nk’ibuye.

Abahinzi b’ibinyomoro ba Nyabirasi muri Rutsiro barataka ibihombo kubera indwara yibasiye ibinyomoro

Iki kibazo cy’indwara yibasiye igihingwa cy’ibinyomoro kiganje mu Tugari twa Kivugiza na Terimbere two mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro.

Nk’uko aba bahinzi babyivugira, imyaka ibaye ibiri igihingwa cy’ibinyomoro kibasirwa n’iyi ndwara ituma nta musaruro babona, bakavuga ko ubu burwayi bwibasira ibi bihingwa iyo bigeze mu gihe cyo kwera kuko amababi ahita yigonda akuma agahunguka, imbuto zijeho aho kwera zikazamo ibintu bimeze nk’amabuye.

Aba bahinzi baganira na RBA, basobanuye uko ubu burwayi buteye, uyu yagize ati “Uru rubuto iyo rugeze igihe cyo gushya ukarurya mu imbere usangamo ibintu by’uduturugunyu ku buryo utarurya kuko nta kintu kiba kibereyomo.”

Iyo aba bahinzi bateye imbuto z’ibinyomoro zikura neza ntakibazo, ubu burwayi bwigaragaza iyo zigeze mu gihe cyo kuyanga ngo byere, ati “Iyo tumaze gutera imbuto zikura zifite ingufu, ariko iyo zigeze hejuru mu gihe cyo kwera ugasanga zapfuye, ubanza ahari ari ukubera imiti mike.”

Uyu muhinzi yasanzwe mu murima we w’ibinyomoro, amezi abaye umunani ateye imbuto, gusa ngo nta musaruro yiteze kuko mu gihe habura amezi make ngo atangire gusarura.

Yagize ati “Hano nta musaruro nitezemo, nuwaboneka ni wa wundi umuntu ansura nkamusoromeraho akirira kuko nta musaruro wo kujyana ku isoko wabonekamo.”

Ubu burwayi bwibasiye igihe cy’ibinyomoro aba bahinzi ntako batagize bateramo imiti yica udukoko gusa ntacyo bitanga, “abantu batubwiraga imiti y’amoko menshi nka za dedeti n’iyindi myinshi ariko ntacyoyamaze.”

Kubera ko imiti yose aba bahinzi bagerageje ntacyo yamaze, aha niho bahera basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, gukora ubushakashatsi kuri iyi ndwara nabo bakabasha guhinga bakeza kuko ubutaka bwabo bwaberetse ko muri aka gace ibinyomoro byahera.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Sitasiyo ya Gakuta ireberera uturere twa Rutsiro na Karongo, Hakizimana Crespin, avuga ko ikibazo cy’ubu burwayi cyamaze kugezwa mu ishami rishinzwe indwara z’ibihingwa, bityo ngo hari itsinda rizaza gukora ubushakashatsi kuri iyi ndwara hakarebwa icyakorwa.

Ati “Ubwo burwayi bwaragaragaye kandi n’ibisanzwe ko indwara yibasira ibihingwa runaka, ikibazo tumaze kukimenya dufatanyije n’Akarere twakigejeje ku ishami rishinzwe indwara z’ibihingwa. Turateganya ko itsinda rizobereye mu ndwara z’ibihingwa rizaza tukajya mu mirenge ubu burwayi bw’ibyomoro bwiganjemo tukareba icyo gukora.”

Yakomeje agira ati “Ibyo gukora ni byinshi nko kureba niba imiti batera ku bihingwa ariyo, hari kandi kumenya niba hari ubundi bwoko bw’ibinyomoro butandukanye buberanye n’ubutaka bwo muri ibyo bice bwahingwa n’aba bahinzi.”

Ubu burwayi bw’ibinyomoro bugaragara mu Murenge wa Nyabirasi, siho bugaragara gusa kuko no mu yindi Mirenge hari aho bwagaragaye nka Manihira na Mukura.

Ubuhinzi bw’ibinyomoro ntabwo buratera imbere mu uyu murenge wa Nyabirasi wo mu karere ka Rutsiro, gusa muri uyu murenge ibinyomoro bihingwa ku buso bwa hegitare zisaga 13. Abahinzi bagerageje guhinga iki gihingwa bagaragaza ko kiberanye n’ubutaka bwaho nubwo ubu burwayi bukomeje kubaca intege.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW