Rutsiro: Abantu 7 bitwikiriye ijoro bagiye kwiba amabuye y’agaciro bakomeretsa abacunga umutekano

Abagabo barindwi bo mu murenge wa Mukuru akarere ka Rutsiro batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abacunga umutekano babiri ba kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Ali Group,nyuma yo kubakomeretsa bagiye kuyiba ariko bakabitambika.

Mu masaha y’ijoro yo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021, nibwo iri tsinda ry’abantu bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu mudugudu wa Kazizi, akagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura, bagiye ahamaze gushyirwa mu maboko ya kampani bagiye gucukura amabuye y’agaciro ariko bakomwa mu nkokora n’abahacungira umutekano maze barabakubita baranabakomeretsa.

Ibinyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko yataye muri yombi aba bantu uko ari barindwi bakomerekeje aba bashinzwe umutekano.

Bati “Polisi yafashe abantu 7 bakekwaho gukubita no gukomeretsa abakizi babiri ba Ali Group Holding Ltd icukura amabuye y’agaciro ubwo bashakaga gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura ibi byabereyemo, Bisangabagabo Slyestre, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko aha aba bantu bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro abaturage banze kuharekera kampani yahatsindiye kubera imyumvire itarahinduka.

Ati “Uru rugomo rwaraye rwabaye ku mugoroba, ubundi aha hantu abaturage bari basanzwe bahacukura bitemewe, ariko kubera imyumvire itarahinduka abaturage banze kuvamo, ubwo rero abacunga umutekano bagiyeyo kubabuza aribwo babakubise bakanabakomeretsa.”

Bisangabagabo Slyestre, yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bitemewe bagakora ibikrwa bibateza imbere byemewe n’amategeko aho kugirango bibaviremo gukora ibyaha nk’ibi.

Yagize ati “Abaturage bumve ko bakwiye kureka ubucukuzi bwemewe bagakora ahemewe n’amategeko, birinde ibikorwa nk’ibi by’urugomo. Ubu bibaviriyemo gukora ibyaha bibajyana imbere y’amategeko kandi iyo bashaka ikindi kintu cyo gukora bari bukoemeze kwiteza imbere.”

- Advertisement -

Kugeza ubu aba bantu uko ari barindwi bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

Iyi kompanyi ya Ali Group Holding Ltd, ikaba muri aka gace kose itarahakorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko hamwe bakiri mu bikorwa byo gushakisha. Bityo n’aha aba bacunga umutekano bakubitiwe hakaba ari mu nkengero z’ibirombe ariko mu mbibi za kampani.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko itarenze itanu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500,000Frw ariko atarenze 1,000,000Frw.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW