Tora Gatete Theophile wiyamamariza kuba Umujyanama rusange mu Karere ka Gicumbi

Gatete Theophile yize Kaminuza mu ishami ry’Ubukungu, afite uburambe bw’imyaka 9 mu gukorana n’ibigo by’imari, ubu arikorera nk’Umujyanama (Consultant) mu by’ubukungu.

Imigabo n’imigambi

Agira ati “Mungiriye icyizere nkabona amahirwe yo kuba Umujyanama mu Karere kacu ka Gicumbi nazafatanya n’abandi gushaka abashoramari benshi twazafatanya guteza imbere Akarere kacu cyane cyane mu bucuruzi bwagutse akazi kakaboneka kuri benshi.”

Ibindi ni : Kubyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu Karere ka Gicumbi nk’akari ku mupaka.

Ati “Mfatanyije n’abandi tuzajya inama tuzamure cyane imibereho myiza ishingiye ku bukungu no gukoresha ikoranabunga.”

Tora Gatete Theophile Umujyanama rusange mu Karere ka Gicumbi dukomeze imihigo dushyigikire ubumwe, serivise nziza, iterambere rirambye rishingiye ku bukungu n’ikoranabunga.

end.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW