TORA HABANABAKIZE J. Baptiste ku mwanya w’Umujyanama rusange mu Karere ka Rusizi

HABANABAKIZE Jean Baptiste avuka mu Karere ka Rusizi, afite imyaka 39 y’amavuko, yize Kaminuza mu bijyanye n’imbonezamubano, mu gashami k’Imiyobore. Afite ubunararibonye mu kuyobora imishinga, ndetse n’amatsinda atandukanye y’abantu.

Imigabo n’imigambi afite

Agira ati “Igihe mwaba mungirira icyizere mukantorera kuba Umujyanama rusange w’Akarere ka Rusizi, nzafatanya na bagenzi bange gukomeza imihigo mu bikorwa byo kuzamura Akarere no guhanga imirimo.”

HABANABAKIZE avuga ko azafatanya kandi na bagenzi be gukomeza ikivi cy’urugamba rw’iterambere, no gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe yose aganisha ku iterambere aboneka mu Karere.

 “- Nzafatanya kandi na bagenzi bange gukomeza guharanira ko imibereho myiza y’abaturage ikomeza kugenda neza.

– Nzakomeza kandi gufatanya na bagenzi bange guharanira ko service nziza iba nyambere mu guharanira ihame ry’iterambere rishingiye ku bitekerezo by’abaturage.”

Tora Habanabakize Jean Baptiste Umujyanama rusange w’Akarere ka Rusizi dukomeze imihigo dushyire imbere imibereho myiza y’abaturage; servise nziza; iterambere rirambye, rishingiye ku miyoborere myiza.

end.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW