Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko muri raporo yo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu watangiye kuzahuka aho wiyongereyeho 4.4 % uvuye kuri 2,3% mu mwaka w’imari wabanje.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira ku ya 14 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyize mu bikorwa ingamba zitandukanye zo guhangana na cyo, aho ibikorwa bimwe byahagaze kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 ndetse bikaza kugerwaho n’izi ngamba zari zashyizweho.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo, hashyizweho ikigega nzahurabukungu (ERF) gishinzwe gutera inkunga ibigo by’imari byagizweho ingaruka na Covid-19.
BNR nk’ikigo gifite inshingano zo gukumira ihindagurika rikabije ry’ibiciro ku isoko no gusigasira kutajegajega k’urwego rw’imari n’ubukungu, ivuga ko yashyizeho ingamba zitandukanye harimo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR kuri 4,5% kugira ngo ikomeze gushyigikira ubukungu, gushyiraho amategeko no gukora ubugenzuzi hagamijwe gufasha urwego rw’imari mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo.
Umusaruro w’ibikorwa bimwe na bimwe warazamutse…
BNR ivuga ko umusaruro w’inganda wazamutseho 8.9% uvuye kuri 2.9% mu ngengo y’imari ya 2019/2020. Ni mu gihe umusaruro ukomoka ku buhinzi wavuye kuri 2.1% mu mwaka wa 2019/2020 ugera kuri 4.9% muri uyu mwaka.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga kandi ko urwego rwo gutanga serivisi inoze rwazamutse kuri 2.2% ruvuye kuri 1.6% mu mwaka 2019/2020.
- Advertisement -
BNR ikomeza ivuga ko nubwo habayeho ingorane zatewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19, igipimo rusange cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko cyakomeje kuba mu mbago BNR yihaye, hagati ya 2 na 8% mu mwaka wa 2020/21.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga kandi ko yakomeje gucunga neza umutungo wayo, aho yungutse miliyari 23.6Frw bivuye kuri miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wabanje n’ubwo igipimo cy’inyungu cyari hasi ku isoko mpuzamahanga.
Banki Nkuru ikomeza itanga icyizere ko ubukungu buzakomeza kwiyongera bitewe n’itangwa ry’urukingo rwa COVID-19, ingamba zitandukanye zafashwe na Leta zo kuzahura ubukungu, ndetse n’ingamba za politiki y’ifaranga zorohereza ishoramari.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW