UMUSEKE Top 10: Urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda muri iki Cyumweru

Umuseke Top 10 Weekly Chart ni indirimbo zitoranywa n’abakunzi ba UMUSEKE buri cyumweru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hifashishwa kandi Abanyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro hirya no hino mu gihugu ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro ba UMUSEKE.


Izi ndirimbo ni iziba zimaze icyumweru ziyoboye mu kumvwa no kurebwa hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko UMUSEKE utera ijisho ku bahanzi bakizamuka n’abakorera umuziki mu Ntara mu rwego rwo kubashyigikira no kumenyekanisha ibihangano byabo biba bikunzwe aho babarizwa.

Say my name, Ni indirimbo ya Kenny Sol uvuga ko yigiye kuri Bruce Melodie gukunda umurimo no guharanira kwigira abandi bakaza bakunganira.

Iyi ndirimbo imaze igihe kingana n’ukwezi igiye hanze, kuva yasohoka iri mu ndirimbo zikunzwe haba mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC mu Mujyi wa Goma ahafatiwe amashusho yayo.

Ubuhanga mu miririmbire bya Kenny Sol biherekezwa n’amashusho meza yafatiwe muri Quartier yo mu Birere i Goma n’utundi duce tw’uyu Mujyi, kuva kuwa 17 Ukwakira 2021 imaze kurebwa n’abasaga 844,599 kuri Youtube.

Niyo iyoboye izindi ndirimbo muri Umuseke Top 10 Weekely Chart yo kuwa 14 Ugushyingo 2021.

Kamwe, Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi barenga 10 kandi bakunzwe mu Rwanda, iri mu njyana igezweho ya ‘‘Amapiano’’.

Irimo Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li John na Papa Cyangwe.

- Advertisement -

Aba bahanzi bahurijwe hamwe na Julien Bmjizzo uzwi mu mwuga wo gutunganya amashusho ndetse na The Cat Babalao wamamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 22 Ukwakira 2021, imaze kurebwa n’abasaga 536,015 kuri youtube, usibye abahanzi irimo n’ababyinnyi bazwi mu Rwanda barangajwe imbere na “Karyuri”.

Birenze, Ni indirimbo ya Kwizera Bosco Junior uzwi nka Juno Kizigenza, iri kuri Extended Play [EP] nshya y’uyu muhanzi yise ‘6KG’ iriho indirimbo esheshatu, yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka.

Muri ‘Birenze’ Juno Kizigenza agaragaramo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse bakina udukino tw’urukundo, mu mpera zayo aba bombi bavugwa mu rukundo bahita basomana umunwa ku wundi.

Iri mu ndirimbo zikunzwe n’urubyiruko, kuva yajya hanze iri mu zigaruka mu matwi ya benshi ahantu hatandukanye.

Bimpame, Iyi ndirimbo y’umunyamakuru, umuhanzi akaba anavanga imiziki uzwi nka Phill Peter yayikoranye na Marina.

Yitsa ku rukundo rw’abantu babiri bakundana, aho umwe aba abwira mugenzi we ko hari abamubaza impamvu yamuhisemo ariko akabima amatwi.

Amashusho ya Bimpame yafatiwe mu kiyaga cya Kivu, imaze kurebwa n’abasaga 806,810 kuri shene ya youtube ya Phil Peter, iri mu ndirimbo nziza kandi zigezweho muri iyi minsi.

Amashu, Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa Gatandatu ni iya Chris Ezy usanzwe amenyerewe mu gufata no gutunganya amashusho, azwi mu ndirimbo yitwa “Fasta” iri muzikunzwe n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Amashu ya Chris Eazy ufashwa mu muziki na Junior Giti uzwi mu gusobanura filime, iri mu ndirimbo ziri kugaruka mu matwi ya benshi mu Rwanda.

Iyallah, Ni indirimbo ya Okkama umusore ukiri muto ariko ugezweho bikomeye mu muziki nyarwanda kubera ubuhanga bwihariye mu miririmbire ye, uyu musore by’umwihariko akunzwe n’abakobwa bari mu kigero kimwe.

Okkama ni mushya mu muziki afite indirimbo nka Toto na Iyallah aherutse gushyira hanze yaje ishimangira ko ari imwe mu mpano zo kwitega muri uru ruganda rw’umuziki wo mu Rwagasabo.

Iyallah ya Okkama imaze kurebwa n’abasaga 385,970 kuri youtube, Okkama aherutse guhabwa umwanya na Kenny Sol bakuranye mu ishuri rya Muzika rya Nyundo yigaragariza abitabiriye “Movember Festival” yari yatumiwemo Umunya-Nigeria Adenkule Gold.

Jiji, Ni indirimbo ya Ben Adolph yafashijwemo na Papa Cyangwe ifite amashusho abereye ijisho bigaragara ko yashowemo ifaranga ritubutse.

Iri mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda, bigaragazwa n’intonde zisohorwa n’ibitangazamakuru bitandukanye mu bice by’indirimbo zigezweho.

Ben Adolph avuga ko ari indirimbo yamutwaye asaga miliyoni 5 y’u Rwanda, amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Nyuma y’indirimbo Aba Ex yakoranye na Platini P, ntawashidikanya ko Ben Adolph ari mu bahanzi barajwe ishinga no guteza imbere umuziki wabo.

Umuhamya, yakozwe na Producer Admin Pro muri Quite Money Records, ni indirimbo ya Fireman na P FLa ikubiyemo amaganya ya Fireman uri mu Nkiko ku byaha acyekwaho bivugwa ko yakoreye ku kirwa cya Iwawa.

Mu nyikirizo y’indirimbo ‘Ubuhamya’ Fireman na P Fla hari aho bagira bati “Uzambere umuhamya nibiba ngombwa, kuko mbona nshobora kurushwa ibimenyetso kandi mbona aribyo bita ubutabera.”

Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’injyana ya Hip Hop by’umwihariko abakunze itsinda rya Tuff Gang aba baraperi bombi bigeze kubanamo.

Jugde, iri ku mwanya wa 9 muri Umuseke Top 10 Weekely Chart, Ni indirimbo y’umuhanzi mushya mu muziki nyarwanda witwa Joshari, atuye mu Karere ka Musanze akaba ari naho ibikorwa bye by’umuziki bibarizwa.

Uyu mukobwa ukiri muto aheruka gusinya amasezerano yo gufashwa na Kompani ireberera inyungu z’abahanzi yitwa “The Rayan Music Entertainment” yo mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bahanzi b’abahanga bitezweho kuziba icyuho cy’ubuke bw’abakobwa mu muziki nyarwanda.

“Judge” ya Joshari amajwi yayo yakozwe na Ayoo Rash uri mu batunganya muzika bagezweho mu Rwanda mu gihe amashusho yakozwe na  Joshi Lenzi yungirijwe na Prince Layer. Ikunzwe ku kigero cyo hejuru mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu nkengero zaho.

Inzu ya Allen Mun ft Pasco niyo iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Rwanda muri iki cyumweru, amajwi yayo yakozwe na Producer Captain P muri S Music naho amashusho atunganywa na Director C.

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi babiri bo mu Karere ka Rubavu bimuriye ibikorwa byabo bya muzika mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurushaho kwagura umuziki wabo.

Bombi bavuga ko iyi ari imwe mu ndirimbo zabo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, basobanura ko hari byinshi bifuza gukora mu gihe batizwa imbaraga n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Urutonde rw’indirimbo 5 ushobora guha amahirwe ubutaha zikaza muri UMUSEKE TOP 10 Weekly Chart.
1.Ishyano by Niyo Bosco

2.Ijabiro ya BJ Crowd

3.Touch me ya Chika

4.Iminsi ya Josskid Twerly

5.Nka Bonbon ya Bigdom ft Mylene

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW