*Uwibwe arasaba ubuyobozi kumushumbusha kuko ngo ihene ze zari zimutungiye umuryango
Rubavu: Rwangabo Leonard utuye mu Mudugudu wa Gisa, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yavuze ko yibwe ihene zirindwi mu icumi yari atunze, yaje gutabaza abaturage bamufasha gushakisha baza kuzisanga mu rugo rw’umuturage utuye mu wundi Mudugudu wa Rusongati yamaze kubaga 6.
Rwangabo yabwiye UMUSEKE ko izi hene yazibwe mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo, 2021 nibwo yatabaje ko yibwe ihene 7 nijoro.
Ako kanya bahise batangira gushakisha, abaturage dusanga izo hene zabagiwe mu Mudugudu wa Rusongati, mu rugo rw’umugore witwa UMUHOZA Oliva w’imyaka 21.
Mu rugo zabagiwemo basanze harimo abagore batatu, UWAMAHORO Falida w’imyaka 25, atuye mu Mudugudu wa Cyanika, BYAMUNGU Saidath utuye mu Mudugudu wa Gisa, na MUDATEBA Media utuye mu Mudugudu wa Cyanika.
Aba bagore bose bakekwaho gufatanya kwiba ziriya hene no kuzibaga, bajyanwe kuri RIB sitasiyo ya Rugerero.
Rwangabo Leonard yabwiye Umuseke ati “Mu masaha y’ijoro nka saa tatu nibwo twagiye kuryama, mu gitondo nibwo twabyutse dusanga bazibye. Twatangiye gushakisha dushaka uburyo twazibona, nyuma dusanga bazibaze.”
Uyu muturage yavuze ko basanze aho zabagiwe hari imitwe y’ihene esheshatu bikekwa ko imwe yari yamaze kugurishwa.
Ati “Twazisanze mu rugo rw’umuturage w’umugore, bazibaze ari kumwe n’abandi bantu batatu.”
- Advertisement -
Rwangabo Leonard yavuze ko ubuyobozi bwabafashije gushaka abakekwaho gukora ubwo bujura ndetse ko bamaze gutabwa muri yombi.
Yavuze ko yifuza ko ubuyobozi bwamufasha akaba yashumbushwa kuko ihene zibwe zamufashaga kwiteza imbere.
Ati “Ihene nizo zari zidutunze mu rugo, kuba twazibura kandi dufite abana twishyurira ishuri ni ibintu bitoroshye. Ni igihombo baduteje cyane kuko hari nk’ihene batwaye yari ifite utwana twayo, uko byagenda kose turaza gupfa kuko twari duto.”
Yavuze ko mu ihene yari afite zigera ku icumi kugeza ubu hasigaye eshatu gusa.
UMUSEKE wagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisa, Ntaganda Jean Marie Vianey kugira ngo tumubaze niba hari igitekerezo cy’uko uyu muturage yashumbushwa ariko ntiyaboneka.
Ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero ntibwigeze bwemera kuvugana n’Umunyamakuru.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bakora muri Komite y’Umurenge wa Rugerero utifuje ko amazina atangazwa, yavuze ko aya makuru yo kwibwa k’umuturage bayamenye mu gitondo, ubwo hari igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19, bagahita batangira gushakisha abakekwaho gukora ubujura.
Amakuru avuga ko kugeza ubu abagera kuri batanu barimo abagabo babiri n’abagore batatu bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rugerero mu rwego rwo gukora iperereza ngo hamenyekane uri inyuma y’ubwo bujura.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW