Urubanza rwa CSP Kayumba Innocent noneho rwashyizwe mu muhezo, impamvu ngo ni uko we na bagenzi ibyo baburanye bavuga amajwi afatwa ajyanwa muri Gereza.
Abaregwa bose bamaze amezi icyenda bafungiye muri Gereza ya Nyanza. Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakomereje kubaburanisha mu muhezo.
CSP Kayumba Innocent wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge, izwi nka Mageragere, SP Eric Ntakirutimana wahoze yungirije umuyozizi wayo, na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri iyo Gereza.
Ibyo gukomereza urubanza rwabo mu muhezo byaje nyuma yaho umwe mu baburanyi witwa Mutamaniwa Ephraim yatangiraga kwiregura ku byaha bitatu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, icy’Ubujura, Kwiyitirira umwirondoro utari uwe, n’icyaha cyo Kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, abwira Urukiko ko afite impungenge zo gukomeza kuburana kandi ibyo baburana iyo bavuye mu Rukiko bibatanga muri Gereza.
Mutamaniwa Ephraim yabwiye Umucamanza ko hari bamwe mu bantu baza mu rukiko bagafata amajwi n’amashusho rwihishwa, urubanza rwarangira bakabitwara muri gereza kubyereka abafungwa.
Umucamanza yahise amubwira ko ibyo avuze bizasuzumwa.
Ubushinjacyaha bumaze gusabira ibihano abaregwa ku wa 12 Uguhyingo, 2021 bose basabiwe igifungo cy’imyaka 5 n’ihazahu ya miyoni 2Frw buri umwe, Umucamanza yahise avuga ko Urukiko rudashyizeho itariki yo gusoma urubanza, ko Urukiko rugiye gukora iperereza ryarwo ku byavuzwe na Mutamaniwa Ephraim ko hari bamwe mu baza mu iburanisha bagafata amajwi n’amashusho Urukiko.
Urukiko rwagiye kuri Gereza ya Nyarugenge ku wa 18 Ugushyingo, 2021 gukora iperereza rusanga koko ibyavuzwe na Mutamaniwa Epharaim ko hari abantu baza mu rukiko bagafata amajwi bifite ishingiro.
Mutamaniwa Epharaim yabwiye Urukiko ko ubuhamya bwatanzwe na Amani Olivier mu kwa Gatandatu uyu mwaka aho yagaragazaga uko yibye Ayman Kassem Mohamed, byose byabatanze muri Gereza aho bafungiwe.
- Advertisement -
Ati “Ndasaba ko hakorwa iperereza hakarebwa uwafashe ayo majwi.”
Ubwo Umucamanza yari agiye gutangira iburanisha yategetse ko abantu bose basohoka mu Rukiko urubanza rugakomereza mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abaregwa kuko hari abaza baje gufata amajwi Urukiko, kandi batabiherewe uburenganzira, ndetse n’Abacungagereza bacungira umutekano abaje kuburana basabwe gusohoka.
Umucamanza ati “Muwucungire hanze murabafata urubanza rusojwe.”
Ntibisanzwe ko iyo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu ruhamwe rugeze aho ruhabwa itariki yo kurusoma, rushyirwa mu muhezo.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/csp-kayumba-wayoboye-gereza-ya-mageragere-yasabiwe-gufungwa-imyaka-5.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW