Zari Hassan yahishuye uko yajyaga akubitwa n’uwari umugabo we

Zari Hassan wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yahishuye akaga yahuriye nako mu rushako, avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye byo gukubitwa no gutukwa n’uwahoze ari umugabo we mu maso y’abana babo.

                                             Zari Hassan yavuze akaga yahuye nako mu rushako.

Zari The Boss Laddy nk’uko bakunda kumwita, ku nshuro ya mbere ngo yakubiswe n’uwahoze ari umugabo we nyakwigendera Ivan Ssemwanga ubwo yari atwite inda y’amezi atatu. Ni ishusho imuhora mu maso nk’uko yabitangaje.

Uyu mugore w’imyaka 41 w’abana batanu barimo batatu yabyaranye na Ivan ssemwanga na babiri yabyaranye na Diamond Platnumz yavuze ko mu rushako yahuriyemo n’ibizazane birimo no kubuzwa kugera ahantu hari abagabo.

Zari avuga ko hari igihe yigeze gukubitirwa mu kabari mu maso ya rubanda, byamuteye ipfunwe kuko yari icyamamare ahondagurwa imbere y’abakunzi be.

Ashimangira ko amakimbirane mu bashakanye akenshi ahera ku guterana amagambo.

Yagize ati “Gutukana bitangirira ku ijambo, bishobora gutangirira ku gutukana bikavamo urugomo.”

Zari hari ubwo yakubitirwaga imbere y’abana be, bakamuhoza bamubaza impamvu ise amukubita ariko akaruca akarumira.

Ati “Byageze aho umuhungu wanjye ambaza impamvu nkubitwa nkatukwa, icyo gihe byarambabaje cyane, byari bimeze nko kuntera inkota mu mutima.” Niko yabwiye Toke Makinwa

Uyu mugore uri mu baherwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika, avuga ko yanyuze mu buzima bukakaye burimo gukora mu rugo, gutera abantu ibirungo kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ishuri n’icumbi ndetse no gukora ingendo ndende mu modoka zitwara abagenzi ajya gushaka icyamutunga.

- Advertisement -

Yigize kuba umuririmbyi birangira bimunaniye akomereza ubuzima mu gushabika birangira avuyemo icyamamare, arazwi muri Uganda aho akomoka ndetse no muri Afurika y’Epfo aho atuye, ari mu bagore bazwiho gukurura igitsinagabo.

Asaba abagabo kwita ku bagore babo bakareka kubahoza ku nkeke kuko bitera amakimbirane mu miryango ndetse bigakurura na gatanya mu bashakanye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW