Umudepite yasabye ko ibisheke bihinze mu gishanga cya Nyabarongo bisimbuzwa imboga

webmaster webmaster

Abadepite batanze inama ko ibisheke bihinze mu kibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo bihava hagatunganywa hagahingwa imboga maze ibisheke bigahingwa mu nkuka kuko ariho bibereye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ukuboza 2021, ku gicamunsi ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yageza ku Inteko Nshinga Amategeko umutwe w’Abadepite uko ingengo y’imari n’ubukungu rusange bw’igihugu bihagaze.

Minisitiri yari agaragarije Abadepite ibyo Leta izibandaho kugira ngo ubukungu bwubakwe mu buryo bukomeye, harimo gukomeza ishoramari mu bikorwa remezo ndetse no gushyigikira ubuhinzi buvuguruwe mu buryo budahungabanywa n’ibihe by’imvura n’izuba, guteza imbere kwizigamira, guteza imbere ibikorerwa imbere mu Rwanda cyane cyane mu nganda n’ibindi.

Abadepite bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo nyuma y’ibyo Minisitiri Ndagijimana yari amaze kubagaragariza, ibisheke bihinze mu kibaya cya Nyabarongo byagarutsweho, aho hatanzwe igitekerezo ko byasimbuzwa imboga zitanga umusaruro mu gihe cya vuba.

Depite Ndagijimana Leonard yatanze igitekerezo cyo guhinga imboga mu kibaya cya Nyabarongo mu rwego rwo kuzamura umusaruro woherezwa mu mahanga, ashimangira ko umusaruro w’ibisheke uboneka mu gihe kirekire ugerernyije n’imboga.

Yagize ati “Umushinga w’ibisheke bihingwa mu kibaya cya Nyabarongo ushobora guhindurwa uw’imboga, impamvu ntanga ni uko ibi byatanga akazi ku rubyiruko rwinshi yaba ku bize kugeza muri Kaminuza n’abatarize, bakabasha kwigishwa kwizigamira kuko bazaba bafite akazi. Ibi byakongera ibyo twohereza mu mahanga kandi umusaruro kuri hegitari ukazamuka kuko imboga zisarurwa gatatu mu mwaka nyamara ibisheke byo umusaruro ni muke kuko bisarurwa nyuma y’umwaka n’igice.”

Uretse kuba igishanga kizaba kibungabunzwe neza, Depite Ndagijimana yagaragaje ko ikibazo cy’imboga cyaba kibonewe umuti. Ibi bikajyana nuko ibisheke bihinze mu gishanga biba bidakungahaye ku isukari ugereranyije n’ibihinzwe mu nkuka.

Ati “Umujyi wa Kigali n’imijyi ishamikiye kuri iki gishanga yabona imboga hafi kandi zihendutse. Ibisheke byo mu gishanga ntabwo bikize ku isukari, hari ahantu h’inkuka n’ahavanywe abantu mu manegeka niho dukwiye guhinga ibisheke kuko ariho byatanga umusaruro ukenewe.”

- Advertisement -

Yagaragaje kandi ko isukari ikenewe mu Rwanda iva mu bisheke byahinzwe mu nkuka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimye iki gitekerezo cy’umushinga wo guhinga imboga mu kibaya cya Nyabarongo aho kuhahinga ibisheke. Asobanura ko agiye kukigeza ku bafite mu nshingano ubuhinzi kugira ngo byigweho.

Ati “Iki gitekerezo nacyumvise kandi nagifashe, nzaganira n’urwego rw’ubuhinzi kugira ngo turebe icyakorwa, yatanze impamvu nyinshi zigaragaza inyungu yo guhinga imboga mu gishanga aho guhinga ibisheke, ndamwizeza ko tuzaganira n’urwego rw’ubuhinzi bigasuzumwa.”

Mu bindi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ni uko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka ku kigero cyiza, aho mu mwaka wa 2021 buzazamukaho 10%, bukazazamuka kugera kuri 7.2% mu 2022 naho mu mwaka wa 2023 ubukungu bukazazamuka kuri 7.9%. Mu mwaka wa 2024 na 2025 ukukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.5%.

Minisitiri Uzziel, yongeye kugaragariza Abadepite ko uhereye umwaka utaha wa 2022, amafaranga yishyurwa n’u Rwanda ku nguzanyo z’amahanga, ikigereranyo kizaba kiri ku 8%, ndetse n’imyaka izakurikira bikazaguma hafi ya 8% ugereranyije n’igipimo ntarengwa cya 21%.

Ibi ngo bigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda icunze neza imyenda ifite kandi ko inguzanyo zifatwa ziba zije gukemura ibibazo by’ubukungu.

Asoza kumurikira Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite uko ubukungu n’ingengo y’imari bihagaze, Dr Uzziel Ndagijimana, yashimangiye ko ubukungu bw’igihugu buzakomeza kuzamuka ariko avuga ko kuguma buhagaze neza bizajyana n’uko icyorezo cya Covid-19 kizagenda, bityo ngo Leta izakomeza gufata ingamba zikwiye harimo no gukomeza gukingira abaturarwanda kandi umushinga wo gukorera inkingo mu Rwanda na wo ukihutishwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW