Urubanza rw’ubujurire rw’Umunyamakuru Jado Castar rwasubitswe

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko Rukuru hari hateganyijwe urubanza rw’ubujurire rw’Umunyamakuru akaba na Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Volleyball Bagirishya Jean de Dieu, uzwi cyane nka Jado Castar, yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ariko ajurira atakambira Urukiko Rukuru ngo rusubike igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe.

Bagirishya Jean de Dieu ni Visi Perezida wa kabiri w’Ishyiramwe ry’Imikino y’Intoki mu Rwanda Volleyball (Archives)

Bitunguranye ubwanditsi bw’urukiko bwavuze ko urubanza rwa Bagirishya rutakibaye kuko inteko iruburanisha umwe mu Bacamanza atabonetse kubera akandi kazi yagiyemo.

Umwanditsi Mukuru w’uru rukiko yabwiye UMUSEKE ko urubanza rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza, 2021 saa mbiri za mu gitondo humvwa impamvu zikomeye zatumye Bagirishya Jean de Dieu ajuririra Urukiko Rukuru.

Ku Rukiko Rukuru hari bamwe mu bo mu muryango wa Jado Castar gukurikirana urubanza.

Bagirishya Jean de Dieu Alias Jado Castar  ni Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB)  amaze amezi ane afunzwe.

Umwe mu Banyamategeko be, Me Kamagaju Beatrice mu minsi ishize yabwiye Umuseke ko Jado Castar yajuriye atakambira Urukiko Rukuru.

Me Kamagaju yagize ati “Twajuriye kugira ngo dutakambire Urukiko Rukuru turebe ko Jado Castar yasubikirwa igihano aho gukora imyaka ibiri afunzwe, kuko byombi biteganywa n’amategeko.”

Me Kamagaju Beatrice yavuze ko usibye no gusubikirwa igihano amategeko ategenya ko ashobora no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3Frw aho gufungwa.

Mu Ukwakira, 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Visi Perezida wa kabiri wa FRVB icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

- Advertisement -

Bagirishya yatawe muri yombi muri Nzeri, 2021 ahita aburanishwa mu mizi hatabayeho ko aburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kuko yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi.

Icyaha Jado Castar yari akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW