Abagabo babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa no guha abana ibisindisha

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abagabo babiri aribo Manizabayo ndetse na Kagame Antohony bashaka gutanga ruswa no kugurisha abana inzoga. Aba bombi batawe muri yombi kuwa Gatandatu,tariki ya 4 Ukuboza 2021.

                                     Manizabayo na Kagame Anthony batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Manizabayo yatawe muri yombi mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi agerageza gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 100 y’amafaranga y’u Rwanda (100.000frw) nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga kugira ngo yemerwe kuzaruhabwa.

Ni mu gihe Kagame Athony we yafatiwe muri resitora “360 Degrees Pizza ”iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo akurikiranyweho kugurisha abana inzoga.

Manizabayo yavuze ko gushaka gutanga ruswa yabitewe n’uko yari amaze gukora inshuro nyinshi atsindwa.

Ati “Nafashwe ngerageza guha ruswa abapolisi bakoreshaga ibizamini .Ubwo nari ngeze ku kizamini cyo guca mu makona na moto,sinabashije kubyitwaramo neza ari nabyo byatumye nshaka guha abapolisi amafaranga ibihumbi ijana kugira ngo banyemerere gukomeza ariko ntibyampiriye kuko bahise banyambika amapingu banzana kumfunga.”

Manizabayo yavuze ko abikuyemo amasomo, abisabira imbabazi,asaba abandi kudatekereza gutanga ruswa .

Kagame Anthony we ukurikiranyweho guha inzoga abana ahakana ibyo akekwa maze avuga ko nta bana bigeze basohokera muri resitora 360 Degrees Pizza.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bsoco Kabera, yashimiye abapolisi banze kwakira ruswa asaba ko abantu bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko.

Ati “Polisi irasaba abantu bumvaga ko bashobora kwishyura umupolisi amafaranga kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga guhindura iyo myumvire idahwitse.Hari inzira leta yateganyije unyuramo wishyura iyo ugiye gukora ikizamini ndetse n’iyo utsinze ugiye kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga .Ubundi buryo bwose wakoresha wishyura ni ruswa kandi burahanirwa ku mpande zombi.”

- Advertisement -

CP Kabera yasabye ko mu gihe umuntu yatsinzwe ikizamini yakwihangana ahubwo agakomeza kwihugura amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bagategereza ikindi gihe.

Ku bijyanye n’abana basanzwe mu kabari banywa inzoga,CP Kabera yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage ubwo aho abo bari bari humvikanaga imvururu.

Ati “Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu muri resitora yitwa 360 Degrees Pizza , Polisi ihageze isanga harimo abantu bagera kuri 14 muri bo batarageza ku myaka y’ubukure.”

Yakomeje ati “Ubwo Polisi yapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo nyiri resistora n’abana bahakana ko batigeze banywa ibisindisha.Icyakurikiyeho ni uko Kagame Antohony yahise ashyikirwa ubutabera kugira ngo akurikiranywe.”

CP Kabera agira inama ba nyiri utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga ,abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugira ngo bamenye imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibisembuye ndetse anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kabone nubwo baba basabye uruhushya.

Ukurikiranyweho gutanga ruswa n’abihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugera kuri eshanu y’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yakiriye.

Ni mu gihe ukekwaho guha ibisindisha abana we n’abihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari mu nsi y’amazi atatu ariko kitarenze atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana(100.000frw) ariko atarenze ibihumbi Magana abiri(200.000frw).

Kagame Anthony ahakana ko nta bana yigeze aha ibisindisha ko ndetse ko batigeze basohokera muri 360 Degrees Pizza Resto ayoboye
Manizabayo wo mu Karere ka Gicumbi yagerageje guha abapolisi ruswa nbamuta muri yombi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW